“Muzakire amafaranga yabo ariko ntimubatore” – Uhuru Kenyatta
Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya kuva ku wa 9 Mata 2013 kugeza ku wa 13 Nzeri 2022 yibukije abaturage b’iki gihugu ko amatora yegereje kandi bemerewe kurya amafaranga y’abakandida baziyamamaza, nubwo batabatora.
Ibi Kenyatta yabigarutseho ku wa 25 Gicurasi 2026 mu kiganiro yagiranye n’abayoboke b’ishyaka Jubilee mu gace ka Kiambu.
Mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu 2027, iri shyaka rya Kenyatta ryemeje ko rizatanga Fred Mutiang’i wabaye Minisitiri w’Umutekano, nk’umukandida ku mwanya wa Perezida.Kenyatta yasabye abayoboke b’iri shyaka kuzatora Fred Mutiang’i.
Yakomeje ababwira ko bemerewe kurya amafaranga y’abandi bakandida nubwo batabatora.
Ati “Amatora ari hafi, ntimuzavuge ko ntababuriye. Abanyepolitike bazabaha amafaranga. Nta kibazo kiri mu kurya ayo mafaranga, ariko nibigera ku gutora muzakore amahitamo akwiriye.”
Mu ijambo rye, Kenyatta yikomye ubutegetsi bwa William Ruto, ashimangira ko aho kwita ku bibazo bireba abaturage, ababugize batangiye kuryana hagati yabo.
Uyu mugabo yavuze ko ari ikibazo yari yaraburiyeho Abanya-Kenya mu 2022, ariko bavunira ibiti mu matwi, birangira Ruto abaye Perezida.
Ruto yahoze ari Visi Perezida ubwo Kenyatta yari Perezida, ariko nyuma baza gushwana.
William Ruto yaje gufata umwanzuro wo kwiyamamariza kuyobora Kenya nyuma yo kurangiza manda kwa Kenyatta, ndetse birangira atsinze.
Uhuru Kenyatta ni umuhungu wa Jomo Kenyatta, umuryango we ukaba ari nawo wabaye Perezida wa mbere wa Kenya nyuma yo kubona ubwigenge.

