Trump yavugirijwe induru i New York

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yahuye n’urwamo rw’abamwamagana ubwo yari yitabiriye imikino ya nyuma ya NBA yabereye i New York, ibintu byamugize Perezida wa mbere uri ku butegetsi witabiriye iyi mikino ya nyuma ya NBA.

Trump yari yagiye kureba umukino wa gatatu wahuje New York Knicks na San Antonio Spurs muri Madison Square Garden, aho Knicks yari imaze gutsinda imikino ibiri ya mbere.

Ubwo amashusho ye yerekanwaga kuri za “écran” nini zo muri arena, bamwe mu bari bitabiriye umukino bahise bamuvugiriza induru zo kutamwishimira. Icyo gihe yari ari kumwe n’umwuzukuru we Kai Trump, nyiri ikipe ya Knicks James Dolan ndetse n’abayobozi bamwe bo muri guverinoma ye.

Uku kuhagera kwa Trump kwatumye hafatwa ingamba zikomeye z’umutekano, zirimo gufunga imihanda imwe n’imwe ndetse no kohereza abapolisi n’abarinzi benshi ba Secret Service. Byatumye abafana benshi ba Knicks bamara amasaha mu mirongo miremire bategereje kwinjira, bamwe bavuga ko byabakuye ku byishimo byo gukurikirana uwo mukino.

Nubwo bamwe batishimiye ukuza kwe, hari n’abamushimye bavuga ko ari byiza kuba Perezida yitabira ibirori bikomeye bya siporo. Hagati aho, New York yari yuzuye ibirori by’abafana ba Knicks bishimira ko ikipe ya bo yongeye gukina imikino ya nyuma ya NBA nyuma y’imyaka 17.

Uyu mukino kandi waranzwe n’ibiciro by’amatike byazamutse cyane, aho ayahendutse yagurishwaga arenga ibihumbi 10 by’amadolari, mu gihe ayahenze kurusha ayandi yageze ku bihumbi 100 by’amadolari.

Amanota 32 ya Victor Wembanyama yafashije Spurs guca intege abafana ba Knicks, batsindwa 115 kuri 111 ku kibuga cya bo. (BBC)
Trump yarebye uyu mukino aherekwjwe b’umwuzukuru we (BBC)

Ibitekerezo