Umuyobozi w’Umujyi wa New York, Zohran Mamdani, yatangije umushinga w’igerageza ufite agaciro ka miliyoni enye z’amadolari (ni ukuvuga miliyari zisaga 6 Frw), ugamije kongera ubwiherero rusange muri uwo mujyi.
Muri uyu mushinga uzamara umwaka, hazashyirwaho ubwiherero 17 bugezweho bwakozwe na sosiyete Throne Labs. Buzashyirwa ahantu hahurira abantu benshi mu duce dutanu tugize New York, ari two Manhattan, Brooklyn, Queens, Bronx na Staten Island.
Ukoresha ubwo bwiherero azajya ahabwa iminota 10 gusa. Nyuma y’iminota itanu n’umunani, azajya yibutswa igihe asigaje. Iminota 10 nirangira, amatara azajya yaka, humvikane ubutumwa mu Cyongereza no mu Cyesipanyolo bumumenyesha ko igihe cye cyarangiye.
Azajya ahabwa andi masegonda 30 yo kwitegura gusohoka, mbere y’uko urugi rwifungura. Throne Labs ivuga ko ubu buryo bugamije gukumira abantu bashobora gutinda mu bwiherero cyangwa kuhaguma nta mpamvu.
Umwe mu bashinze Throne Labs, Jessica Heinzelman, yavuze ko iminota 10 ari igihe gikunze kugenerwa abakoresha ubwiherero rusange. Ubushakashatsi bwakozwe n’iyo sosiyete bwerekanye ko abenshi bamara imbere iminota itatu n’igice, naho 81% bakaba baba basohotse mbere y’iminota itanu.
Ubu bwiherero buzajya bukoreshwa ku buntu buri munsi, guhera saa moya za mugitondo kugeza saa yine z’ijoro. Urugi ruzajya rufungurwa hifashishijwe ubutumwa bugufi, kode ya QR, porogaramu ya Throne cyangwa amakarita azatangwa n’imiryango ikorana n’abaturage.
Bwanateguwe ku buryo bushobora gukoreshwa n’abafite ubumuga. Ntibukeneye guhuzwa n’imiyoboro y’amazi, iy’imyanda cyangwa iy’amashanyarazi, ibintu bizagabanya amafaranga akoreshwa mu kubwubaka no kubukoresha.
Mamdani yavuze ko ikiguzi cy’ubu bwiherero 17 kingana hafi n’icyakoreshejwe mu kubaka ubwiherero rusange bumwe mu Mujyi wa New York mu bihe byashize. Yagaragaje ko uyu mushinga ushobora gufasha gukemura ikibazo cy’ibura ry’ubwiherero rusange ku giciro gito.
Ikoranabuhanga nk’iri risanzwe rikoreshwa muri Leta ya California, aho Throne Labs yashyize ubwiherero kuri bimwe mu byanya bya gariyamoshi no mu Mujyi wa Long Beach. Gusa hari abagaragaje impungenge z’uko iminota 10 ishobora kuba mike kuri bamwe.
Mamdani yavuze ko New York ifite ubwiherero rusange bumwe ku bantu bagera ku 8,500, bityo ubwo bwiherero 17 bukaba intambwe ya mbere yo kubwongera.
Yaburiye abashobora gushaka kumara umwanya munini imbere bakoresha telefone, agira ati: “Aha si ahantu ho kujya gukoresha telefone igihe kirekire.”

Ibitekerezo