Ngoma: Abanyeshuri baherutse gukubita animatrice bakatiwe

Abanyeshuri b’abakobwa baherutse gukubita animatrice kuri EAV Gitwe TSS bakatiwe gufungwa umwaka umwe n’ihazabu y’ibihumbi magana atatu kuri buri umwe.

Aba bakobwa basubikiwe amezi umunani ubwo bivuze ko bazafungwa amezi atatu.

Aba banyeshuri b’imyaka 20 uko ari babiri basomewe ku wa 2 Kamena 2026, gusa ntibyahise bitangazwa.

Ku itariki ya 7 Gicurasi 2026, abanyeshuri babiri b’abakobwa bigaga ku ishuri rya EAV Gitwe (riherereye mu Murenge wa Rukira, Akarere ka Ngoma) batawe muri yombi nyuma yo gukubita no gukomeretsa bikomeye mu mutwe umurezi wabo ushinzwe imyitwarire uzwi nka animatrice (Nyirabagenzi Seraphine), bamuziza ko yabaregeye ababyeyi babo kubera imyitwarire mibi.

Iyi nkuru yakurikiwe n’urubanza rwabaye mu ntangiriro za Kamena 2026, aho Urukiko rwakatiye abo banyeshuri b’abakobwa (Mukabaranga Clarisse na Shallon Anne Marie) gufungwa umwaka umwe no gutanga ihazabu y’ibihumbi magana atatu (300,000 Frw) kuri buri umwe.

Icyakora, urukiko rwavuze ko bazafungwa amezi atatu gusa kuko andi bayasubikiwe.

Aba banyeshuri bakatiwe umwaka umwe basubikirwa amezi 8

Ibitekerezo