AmakuruPolitiki

“Ni ubugegera” Minisitiri Utumatwishima yanenze urubyiruko rwiyandarika kuri TikTok kugira ngo baruhe amafaranga

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yatangaje ko nubwo hari gahunda zinyuranye zigamije gukura urubyiruko mu bushomeri no gushyigikira ibyo rukora, hakiri imbogamizi y’urudashaka gukora n’urundi rufite amashuri make cyane atuma rugorwa no kwisanga ku isoko ry’umurimo ry’uyu munsi.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 5 Gicurasi mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’Igihugu avuga ko hari n’urubyiruko rujya mu bikorwa bidahesheje agaciro rubishakiramo amafaranga.

Ati “Harimo n’abana b’abakobwa basigaye baba kuri TikTok abantu bari hanz ababwira guhindukira, twereke uko uteye, 360 , ngo babahe amafaranga biriya bintu mbona ari ubugegera,  kuri njyewe mbona atari ibintu bizima, ryama bucye mu gitondo ushakishe, ujye aho abandi bari, ukurikire ibintu igihugu gitanga.”

Dr. Utumatwishima yavuze ko urubyiruko ari ururi hagati y’imyaka 16 na 30 rukaba rugize ijanisha rya 27% by’Abanyarwanda miliyoni 14. Urubyiruko rw’u Rwanda rungana na miliyoni enye.

Yagaragaje ko muri izo miliyoni enye z’urubyiruko nibura usanga abantu 52% baba bafite akazi kandi keza mu gihe abandi 24% baba bari mu masomo biga biganjemo abari hagati y’imyaka 16 na 25.

Yakomeje agaragaza ko 24% bya miliyoni enye zisigaye babarwa nk’abadafite akazi ariko bakabamo ibyiciro bibiri harimo n’igihangayikishije.

Ati “Umubare dufite w’ubushomeri mu rubyiruko ubu ni 14% hakaba n’abandi 10% b’urubyiruko usanga badashaka akazi kandi bari mu byiciro byose haba abize n’abatarize. Bazinduka mu gitondo badashishikajwe no kujya gushaka akazi kandi bafite imbaraga zo gukora. Abo bantu ni bamwe mu baduteye impungenge kuko ba bandi 14% bo baravuga bati ‘njye mfite icyo nzi gukora kandi niteguye kugikora aho wakimpa hose’. Umushomeri ni uwo ubundi.”

Yakomeje asobanura ko abo 10% harimo n’abafite ubushobozi bwo gukora ariko badakozwa ibyo gukoresha imbaraga bafite, ugasanga bashaka amafaranga mu nzira mbi nk’ubujura n’ibindi bikorwa bibi.

Dr. Utumatwishima yongeyeho ko ikindi iyo minisiteri iteganya, ari uko urubyiruko ruramukira ‘ku ndege’ rutegereje uwaruha akazi rwanogerezwa ubwo buryo kuko byagaragaye ko mbere hajyagayo ab’ubumenyi buke ariko ubu n’abasoze amashuri runaka bajya kuhashakishiriza.

Dr. Utumatwishima ahangayikishijwe n’urubyiruko rudakozwa ibyo gukora n’urwiyandarika kuri Tiktok kugira ngo ruhabwe amafaranga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *