Umugore ukorera mu isoko rya ‘Modern Market’ riherereye Nyabugogo mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge, yatandukanye n’umugabo we bari bamaze umwaka n’amezi abiri babana byemewe n’amategeko amuhora ko afite igitsina gito.
Uyu mugore witwa Muyigane Anitha yanze umugabo we ukora akazi ka Leta (ntibatangaje ako ariko) amushinja ko atajya amushimisha mu buriri kubera ko afite igitsina gito cyane.
Uyu mugore yahise afata icyemezo cyo guta urugo ahita yisangira undi mugabo witwa Shyaka usanzwe ukora akazi ko gucuruza serivice z’itumanaho M2U.
Uyu mugore yabanaga n’umugabo we mu buryo bwemewe n’amategeko ndetse basezeraniye ku Murenge wa Kimisagara.
Abaturanye b’uyu muryango babwiye ibitangazamakuru birimo BTN na Ukwelitimes ko uyu mugore amutanye umwenda agiye atamufashije kwishyura inguzanyo y’amafaranga ibihumbi 800 yari yatse muri banki kugira ngo bayakoreshe mu bikorwa by’ubucuruzi.
Umugore wabaye Marene mu bukwe bw’uyu mugore n’umugabo we, we yavuze ko nta kintu na kimwe cyamubabaje nk’uburyo batandukanye batamaranye igihe ndetse yifuza ko inzego zibishinzwe zahana uwo mugore by’intangarugero bikabera n’abandi isomo.
Ati “ Mutubabarire mumukorere ubuvugizi niba koko muri abanyamakuru kuko amutaye bafite umwenda bafashe muri banki w’ibihumbi 800Frw.
“Ikindi kandi yatwaye ibintu byose byo mu nzu umugabo atashye asanga yagiye ajya kwibanira na Shyaka ugurisha M2U muri iri soko anavugira hariya kwa Materine ko yabonye undi mugabo ujya umurongora neza ndetse yamwanze kubera ko afite agatsina gato atamushimishaga mu buriri ngo ayigeze aho ashaka.”
Abacuruzi bakorana nawe muri iri soko bumiwe cyane ndetse bagaragaza ko uyu mugore akwiye kuvanwa muri iri soko hamwe nabo kuko yahemutse.

Ibitekerezo