Aborozi bo mu Karere ka Nyagatare bavuga ko ikoranabuhanga rishya ryifashishwa mu makusanyirizo y’amata ryaborohereje kumenya amakuru ajyanye n’amata bagemura ndetse n’amafaranga bagomba kwishyurwa, batiriwe bajya ku ikusanyirizo.
Iri koranabuhanga rizwi nka Gemura, rituma amakuru y’umworozi, ingano y’amata yagemuye n’amafaranga agomba kwishyurwa abikwa muri sisiteme, ubundi umworozi akohererezwa ubutumwa bugufi kuri telefone ye.
Ku ikusanyirizo ry’amata rya Matimba mu Karere ka Nyagatare, umworozi umaze kugeza amata ku ikusanyirizo, nyuma y’amasaha abiri ahita abona ubutumwa kuri telefone bumumenyesha ingano y’amata yagemuye n’amafaranga agomba kwishyurwa hashingiwe ku giciro cyagenwe.
Aborozi bavuga ko ubu buryo bwabafashije gukurikirana neza umusaruro wabo no kumenya amafaranga bakwiye kwishyurwa.
Gakire elias, umworozi wo mu Karere ka Nyagatare, avuga ko nyuma y’amasaha make amaze kugeza amata ku ikusanyirizo, ahita abona ubutumwa bugufi bumumenyesha raporo y’umusaruro we.
Ati: “Mu butumwa haba harimo litiro watanze ndetse n’amafaranga uri bubone uwo munsi, kuko tugurisha ku giciro cya 400 Frw.”
Amezi asaga atatu arashize ikusanyirizo rya Matimba ritangiye gukoresha iri koranabuhanga. Amakuru ajyanye n’ingano y’amata umworozi yagemuye abikwa muri sisiteme, ubundi akayohererezwa kuri telefone ye.
Maniriho Divine, yabwiye Kigali24 ko ubu buryo bwaborohereje cyane, kuko n’umworozi utagiye ku ikusanyirizo ashobora kumenya amakuru y’amata yagemuye.
Ati: “Niyo utagiye ku ikusanyirizo, wohereza umucunda akayajyana, ukabona message ije kuri telefone yawe.”

Aborozi bavuga ko icyizere mu makusanyirizo cyiyongereye
Mu makusanyirizo 16 y’amata ari mu Karere ka Nyagatare, agera ku munani, ni ukuvuga hafi kimwe cya kabiri, amaze gushyirwamo iri koranabuhanga.
Abayobozi b’amakusanyirizo bavuga ko ryatumye icyizere aborozi bayagirira cyiyongera, kuko ubu umworozi ashobora gukurikirana amakuru y’umusaruro we n’amafaranga awukomokaho.
Ikoranabuhanga rya Gemura rishyirwa mu makusanyirizo y’amata na Gemura Solutions, ku bufatanye n’izindi nzego zishinzwe ubworozi mu Rwanda.
Ndayisenga Festoon, washinze Gemura Solutions, avuga ko intego ari ugutanga umusanzu mu kuvugurura ubworozi no korohereza aborozi kubona serivisi z’imari.
Ati: “Umworozi niba agiye kwaka inguzanyo muri banki abe afite icyerekana nibura ibyo akore. Sisiteme ubu ibasha kwerekana uko umworozi yagiye agemura mu bihe binyuranye. Ibyo rero turifuza ko mu minsi iri imbere banki zazajya zibikoresha nk’amakuru kugira ngo abashe kubona amafaranga mu buryo bworoshye.”
Umuyobozi w’Ihuriro ry’Amakoperative y’Aborozi mu Karere ka Nyagatare, Kayitare Godefre, avuga ko batangiye gushishikariza amakusanyirizo yose yo muri aka karere gukoresha iri koranabuhanga.
Avuga ko ari igisubizo kuri zimwe mu mbogamizi aborozi bahuraga na zo, cyane cyane mu gukurikirana umusaruro n’amafaranga bagomba kwishyurwa.
Ati: “Icyiza cyayo ni uko nta mafaranga ikata umworozi mu gihe kingana n’imyaka ibiri. Nyuma y’iyo myaka umworozi azajya akatwa 10 Frw. Turashishikariza n’andi makusanyirizo kuryitabira kuko birafasha.”
Kugeza ubu, iri koranabuhanga rimaze gushyirwa mu makusanyirizo y’amata 89 ku 130, ari hirya no hino mu gihugu.
Abaryifashisha bavuga ko ritabafasha gusa kumenya ingano y’amata bagejeje ku ikusanyirizo n’amafaranga bayagurishijeho, ahubwo banizera ko amakuru abikwa muri sisiteme azabafasha mu gihe kizaza kubona serivisi z’imari, zirimo inguzanyo, hashingiwe ku musaruro wabo.

Ibitekerezo