Iperereza rya BBC ryagaragaje ko umunyamakuru w’Umunyamerika, Austin Tice – waburiwe irengero muri Siriya mu mwaka wa 2012 – yashimutiwe mu gikorwa cyateguwe neza kandi kikaba cyari kimaze igihe kirenga ukwezi gitegurwa.
Umwe mu bagize itsinda ryafashe Tice yavuze kandi ko icyo gikorwa cyo kumushimuta cyari cyemejwe na Perezida wa Siriya icyo gihe, Bashar al-Assad.
Tice, wari umunyeshuri mu ishami ry’amategeko muri Kaminuza ya Georgetown akaba yaranabaye kapiteni mu ngabo zirwanira mu mazi z’Amerika, yari muri Syria atara inkuru ku ntambara yari ihanganishije ubutegetsi n’imitwe yaburwanyaga.
Amakuru BBC yakusanyije avuga ko umushoferi wa Tice, Hamid Abu Obeid, yari asanzwe aha amakuru ubutegetsi bw’Assad. Yamenyesheje Sakr Rustom, wari umuyobozi mu mutwe w’Ingabo z’Igihugu, National Defence Forces (NDF), ko uwo munyamakuru yagendereraga ibice byagenzurwaga n’abarwanyaga Leta.
Rustom yari mwishywa wa Bassam al-Hassan, umwe mu bantu bari bizewe cyane n’Assad mu by’umutekano akaba yaranayoboraga NDF. Abu Ali, wahoze muri uwo mutwe, yavuze ko Hassan yahamagaye Assad akamubwira ibyerekeye Tice, undi amusubiza amutegeka kumufata.
Icyakora, ntibahise bamushimuta. Umushoferi we yabasabye gukomeza kumukurikirana kugira ngo bamenye byinshi ku byo yakoraga, kuko yari amufitiye icyizere. Tice, wari ufite ubumenyi mu bya gisirikare, rimwe na rimwe yagiraga inama abarwanyi b’imitwe yarwanyaga Leta ku buryo bakoreshaga intwaro.
Abamukurikiraga bahise batangira kumukeka ko yaba ari intasi y’Urwego rw’Ubutasi rw’Amerika, CIA. BBC ivuga ko nta kimenyetso yabonye cyemeza ibyo birego, mu gihe uwahoze ari umuyobozi mukuru muri Amerika wakurikiranaga ikibazo cye na we yahakanye ko yari intasi.
Mbere gato y’uko ashimutwa, umushoferi we yafashe rwihishwa igikapu cye cyarimo mudasobwa ya MacBook, icyuma cyifashishwa mu kohereza amakuru hakoreshejwe icyogajuru n’ibindi bikoresho, abishyikiriza abantu bakoreraga ubutegetsi kugira ngo babisuzume.
Ku wa 11 Kanama 2012, Tice yizihirije isabukuru y’imyaka 31 mu gace kagenzurwaga n’abarwanyaga Leta, hafi y’i Damascus. Nyuma ya ho yateganyaga kuva muri Syria akajya kuruhukira muri Liban.
Ahubwo umushoferi yamujyanye ku nyubako ya Leta yari mu gace ka Tahouneh, mu nkengero za Damascus, aho Hassan yari afite ibiro. Abu Ali yavuze ko uwo mushoferi ageze ku muryango w’iyo nyubako yakuyemo imbunda.
Tice yabanje guseka atekereza ko uwo yari yizeye arimo kumukinisha. Amaze kubona ko ari ibintu bikomeye, ngo yakuyemo agatabo ka sheki amusaba kuvuga amafaranga ashaka kugira ngo areke kumugambanira. Abagize NDF bahise bamufata, bamupfuka mu maso.
Umwe mu bari muri uwo mutwe yavuze ko atazigera yibagirwa uko Tice yasaga ubwo yamenyaga ko yagambaniwe. Abu Ali avuga ko Hassan yahise ahamagara Assad, amumenyesha ko bari bamaze gufata uwo Munyamerika.
Umuryango wa Hamid Abu Obeid wemeje ko ari we wari utwaye Tice. Bavuga ko yari yemerewe guhabwa pasiporo, ubwenegihugu bwa Syria, inzu n’imbunda mu gihe yari kuba abagejejeho uwo munyamakuru. Nyamara ngo nyuma yo kumushimuta yahawe pistolet gusa.
Nyuma y’ihirima ry’ubutegetsi bw’Assad, Abu Obeid na we yaburiwe irengero. Umugore we yavuze ko hari umuntu wari wamuhamagaye amukangisha kumurega kuri Ambasade y’Amerika kubera uruhare rwe mu ishimutwa rya Tice. Yaje gufata amafaranga, abwira umugore ko agiye guhaha, ntiyongera kugaruka.
Tice aheruka kugaragara muri videwo yashyizwe ahagaragara hashize ukwezi ashimuswe, apfutse mu maso kandi agaragaza ko afite ubwoba. Nubwo inyandiko z’ibanga z’inzego z’ubutasi za Syria zemeje ko ubutegetsi bw’Assad bwari bumufite, kugeza ubu ntiharamenyekana niba akiriho cyangwa yarishwe.
Hari uwahoze ari umuyobozi mu ngabo za Syria wavuze ko Tice yishwe, ariko abandi barabihakana kandi umurambo we ntiwigeze uboneka. Umuryango we uracyashakisha ukuri ku byamubayeho, kimwe n’umuryango w’umushoferi wagize uruhare mu ishimutwa rye na wo ushakisha aho yarengeye.

Ibitekerezo