Nyamagabe: Abagizi ba nabi bateye akabari kazwi nko “kwa Donatien” bica umuzamu bamusiga aho
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane rishyira ku wa Gatanu tariki ya 24 Mata 2026, mu Karere ka Nyamagabe, habaye igikorwa cy’ubwicanyi mu mujyi rwagati, hepfo y’isoko, ku kabari kazwi nka LE CHAMPION BAR & SNACKS, ahazwi cyane nko kwa Donatien.
Amakuru y’ibanze aturuka mu baturage b’aho avuga ko abantu bataramenyekana bateye ako kabari mu masaha y’ijoro, bakica umuzamu wakoraga kuri ako kabari, umurambo bawusiga aho.
Mugitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, inzego z’umutekano zirimo Polisi y’u Rwanda zahise zigera aho icyaha cyabereye, zitangira iperereza rigamije kumenya abakoze ubu bwicanyi n’impamvu ya bwo. Aho byabereye haracyarinzwe mu gihe iperereza rikomeje.
Turakomeza tubakurikiranire iyi nkuru…
