Inkongi y’umuriro yibasiye akabari ihitana abantu 28

Abantu bagera kuri 28 bahitanywe n’inkongi y’umuriro yibasiye akabari kazwi nka Rong Beer Na Lat Phrao kari mu gace ka Chatuchak mu murwa mukuru wa Thailand, Bangkok, mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa Mbere. Abandi bantu 71 bakomerekera muri ayo mahano, barimo 25 bari mu bitaro barembye cyane, ibintu byateye igihugu cyose agahinda n’ubwoba.

Amakuru yatangajwe n’inzego z’umutekano agaragaza ko umuriro watangiriye hafi y’aho abahanzi baririmbiraga, mbere yo gukwira vuba cyane mu nyubako yose. Mu kanya gato amashanyarazi yahise azima, umwotsi mwinshi wuzura mu cyumba, bituma abantu babura aho bahungira.

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abantu birukanka bataka cyane, bamwe imyenda yabo yafashwe n’umuriro, bagerageza gusohoka banyuze ku muryango wari umaze gukingiranwa n’ibirimi by’umuriro.

Abashinzwe kuzimya inkongi bageze aho byabereye nyuma gato ya saa sita z’ijoro, babasha kuzimya umuriro mu gihe cy’iminota igera kuri 30. Nyuma yo kwinjira mu nyubako, basanze imibiri myinshi y’abahitanywe n’iyi nkongi iri mu bwiherero.

Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Thailand, Kitrat Panphet, yavuze ko benshi mu bapfuye bari bihishe mu bwiherero bagerageza kurokoka.

Yagize ati: “Benshi mu bapfuye twabasanganye mu bwiherero. Igihe umuriro wadukaga abantu bagize ubwoba, kandi nta rumuri rwari rukiriho kubera ko amashanyarazi yari yacitse

Kaew-udon Poungppany, umugabo w’imyaka 24 ukomoka muri Laos, yavuze amarira amurenga ko yagerageje gutabara murumuna we ariko bikarangira ahasize ubuzima.

Yagize ati: “Nafashe kizimyamwoto nyitera ku rugi ngo ndebe ko nakwinjira, ariko sinabashije kurenga imbere. Numvaga abantu bataka cyane.”

Undi mugore warokotse ku bw’amahirwe yavuze ko yari amaze gusohoka hanze kunywa itabi, hashize amasegonda make yumva ikintu gituritse.

Ati: “Numvise urusaku rukomeye cyane, umuriro uhita ukwira hose. Nta nzira n’imwe yo gusohoka yari isigaye.”

Yavuze kandi ko yabonye inshuti ye bari basangiye ikinyobwa n’umuziki iminota mike mbere y’iyo mpanuka, nyuma ikaba yasohowe yamaze gupfa.

Icyaba cyateye inkongi kiracyakorwaho iperereza

Iperereza ry’ibanze ryakozwe n’ishami rishinzwe gukumira ibiza muri Bangkok rigaragaza ko inkongi ishobora kuba yaratewe n’ikibazo cy’amashanyarazi cyabereye muri kimwe mu byuma bitanga ubukonje (air conditioner), nubwo impamvu nyakuri itaratangazwa ku mugaragaro.

Hari kandi amakuru avuga ko imitako yari yometse ku gisenge cy’akabari yari ikozwe mu bikoresho bifatwa n’umuriro byoroshye, bikaba byaratumye umuriro ukwira mu buryo bwihuse.

Guverineri wa Bangkok yavuze ko hari abantu basanzwe hafi y’umuryango w’ubutabazi (emergency exit) bataye ubwenge, bikekwa ko uwo muryango ushobora kuba wari ufunze cyangwa warazitirwaga n’ibindi bikoresho. Ibyo byose bikomeje gukorwaho iperereza n’inzobere mu bugenzacyaha.

Abaganga batangaje ko benshi mu bahasize ubuzima batishwe no gushya ahubwo bazize guhumeka umwotsi mwinshi.

Minisitiri w’Intebe wa Thailand, Anutin Charnvirakul, yasuye aho impanuka yabereye mu gitondo cyo ku wa Mbere. Yatangaje ko umwe mu bahanzi waririmbaga yavuze ko humvikanye urusaku rukomeye, abantu bose bagahita bashaka guhunga umwotsi n’umuriro.

Yongeyeho ko benshi birutse berekeza inyuma y’inyubako bashaka kwihisha mu bwiherero, bibwira ko ari ho hari umutekano, nyamara ari ho basanze urupfu.

Mu bakomeretse harimo na nyiri ako kabari, uri kuvurirwa mu gice cyita ku barembye cyane.

Abaturage bafashije gutabara

Umumotari witwa Surin Jaiharn yavuze ko yafashije abantu bagera kuri batanu gusohoka mu muriro, akoresheje imyenda kugira ngo azimye ibirimi by’umuriro byari byafashe ku mibiri yabo.

Yagize ati: “Ndababaye cyane. Nabonye abantu benshi bapfa kandi sinzi niba abo natabaye bazarokoka.”

Umushoferi wari unyuze hafi y’aho ni we watabaje ishami rizimya inkongi. Yavuze ko yamennye amadirishya kugira ngo afashe abantu babiri gusohoka.

Kuri ubu, akabari kafunzwe by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30 kugira ngo iperereza rikomeze. Imbere y’inyubako hagaragaye ibirahure byamenetse, ibikoresho byahiye ndetse n’imifuka yashyizwemo imibiri y’abahitanywe n’iyi nkongi.

Guverinoma ya Thailand yatangaje ko buri muryango wabuze umuntu uzahabwa amafaranga angana na baht 29,300, naho abakomeretse bari kuvurirwa mu bitaro bakazahabwa baht 4,000 yo kubafasha mu kwivuza.

Si ubwa mbere Thailand ihuye n’inkongi nk’iyi

Thailand imaze imyaka ihanganye n’impanuka z’inkongi zibera ahahurira abantu benshi, cyane cyane mu tubari no mu mazu y’imyidagaduro.

Mu mwaka wa 2022, indi nkongi yibasiye akabari kari mu majyepfo ya Bangkok ihitana abantu 22. Muri Mutarama 2009 na bwo inkongi yibasiye inzu y’imyidagaduro (nightclub) i Bangkok ihitana abantu 66, abandi barenga 200 barakomereka mu gihe bishimiraga umwaka mushya.

No mu mwaka wa 2024, inkongi yatewe n’ikibazo cy’amashanyarazi yibasiye isoko rikomeye rya Chatuchak, ihitana inyamaswa zirenga 1,000 zari zicururizwamo.

Izi mpanuka zikomeje gutuma hibazwa impamvu amategeko agenga umutekano w’inyubako n’ibikoresho by’amashanyarazi adashyirwa mu bikorwa uko bikwiye, nubwo nyuma ya buri mpanuka ubuyobozi bukomeza gusezeranya ko bugiye gukaza ingamba zo gukumira inkongi z’umuriro. Abasesenguzi bavuga ko hakenewe ubugenzuzi buhoraho, inzira z’ubutabazi zidafunze ndetse n’ibikoresho bihagije byo kuzimya umuriro kugira ngo impanuka nk’izi zitazongera guhitana ubuzima bw’abaturage.

Akabari kibasiwe n’inkongi (Ifoto: BBC)

Ibitekerezo