AmakuruUbuzima

Uganda: Okello wahamijwe kwica abana bane, yakatiwe igihano cy’urupfu

Urukiko Rukuru rwa Uganda rukorera i Kampala kuri uyu wa Kane rwakatiye igihano cy’urupfu umugabo wahamijwe kwica abana bane bato cyane mu kigo cyita ku bana bato.

Uwo mugabo witwa Christopher Okello Onyum yahamijwe icyaha nyuma y’urubanza rwihuse rwabereye hafi y’ishuri rya Ggaba Early Childhood Development Center, aho ubwo bwicanyi bwabereye ku wa 2 Mata 2026.

Umucamanza Alice Komuhangi yagaragaje uburemere bw’iki cyaha, avuga ko amategeko ateganya igihano gikomeye cyane mu byaha bikabije nk’ibi. Yibukije ko amabwiriza yo gutanga ibihano muri Uganda ateganya igifungo cy’imyaka 35 nk’igihano fatizo ku cyaha cy’ubwicanyi, ariko kikongerwa cyangwa kigabanywa bitewe n’impamvu zishobora kongera uburemere cyangwa kugabanya icyaha.

Gusa, muri uru rubanza, umucamanza yavuze ko ubugome bukabije bwagaragajwe n’uregwa ndetse n’uko abo yishe bari abana bato cyane batishoboye byatumye akatirwa igihano kirenze ibindi byose, ari cyo gihano cy’urupfu.

Urukiko rwamuhamije ibyaha byose aregwa, birimo ibyaha byinshi by’ubwicanyi. Umucamanza Alice Komuhangi yanze impamvu iyo ari yo yose yashoboraga gutangwa yo kwambura umuntu ubuzima hashingiwe ku marangamutima cyangwa inyungu bwite, anavuga ko iki cyemezo kigamije no kurinda iyubahirizwa ry’amategeko no gukumira ibyaha nk’ibi.

Polisi yatangaje ko Christopher Okello Onyum yinjiye muri icyo kigo yiyitiriye umubyeyi ushaka umwanya w’umwana. Agezemo, yahise atera abantu akoresheje icyuma mbere yo guhunga.

Abashinzwe umutekano barashe amasasu yo mu kirere kugira ngo batatanye imbaga y’abantu bari barakaye bashakaga kumwivugana.

Abayobozi bavuze ko iki ari cyo gitero cya mbere cy’ubwicanyi hakoreshejwe icyuma kibaye mu ishuri muri Uganda, ibintu byatumye havuka impungenge nshya ku mutekano w’ibigo byita ku bana bato.

Okello yakatiwe igihano cy’urupfu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *