Abagize Inteko Ishinga Amategeko na Sena b’u Burundi basaba Leta y’icyo gihugu gushyiraho urwego rwihariye rw’ubutabera ruzakurikirana abantu bakekwaho kugira uruhare mu byaha byiswe “jenoside” yakorewe Abahutu mu 1972.
Zanasabye kandi ko hashyirwaho umunsi w’igihugu wo kwibuka ibyago byabaye muri uwo mwaka n’abazize ayo mahano.
Izo nzego zombi zafashe icyo cyemezo ku wa Kabiri w’ejo hashize, ubwo Komisiyo y’Ukuri n’Isanamitima (CVR) yashyikirizaga izo nteko raporo ya yo y’ibanze, ikorera hamwe, ku byabaye mu 1972 byiswe jenoside yakorewe Abahutu.
Mu 2021 ni bwo CVR yasohoye raporo ya mbere yemeza ko habaye jenoside yakorewe Abahutu mu Burundi mu 1972, ibintu Inteko Ishinga Amategeko na Sena byahise byemeza.
Gusa Leta y’u Burundi ntirashyiraho itegeko ryemeza ku mugaragaro iyo jenoside.
Gusa hari n’abatemeranya n’ibyatangajwe na CVR.
Ishyirahamwe rishinzwe kurwanya jenoside, AC-Génocide Cirimoso, rivuga ko CVR itakoranye n’Umuryango w’Abibumbye (ONU), nk’uko byari byarateganyijwe mu masezerano y’amahoro y’Arusha yo mu 2000, bityo rikavuga ko “ari ibikorwa bidafite ubusobanuro buhamye kandi bitagaragaza ukuri kwuzuye”.
Emmanuel Nkurunziza uyobora iryo shyirahamwe avuga ko mu gihe cy’ubutegetsi bwariho icyo gihe, “habaye ubwicanyi bwibasiye Abatutsi, ariko na bwo bwakurikiwe n’ubundi bwibasiye Abahutu, abantu bakicwa ari benshi mu buryo butandukanye.”
Muri iyo raporo yashyikirijwe ku wa Kabiri, CVR ivuga ko Abahutu barenga 300,000 ari bo baguye muri ibyo bikorwa.
Perezida wa CVR, Pierre Claver Ndayicariye, asobanura ko iyo mibare yashingiye ku bushakashatsi bwimbitse bwakozwe imyaka myinshi, burimo ibimenyetso byakuwe mu mva rusange, ubuhamya bw’abarokotse, inyandiko za Leta zo muri icyo gihe, ubuhamya bw’abemeye uruhare muri ibyo bikorwa, ndetse n’andi makuru yo mu mateka.
CVR ishimangira ko ishingiye ku mategeko mpuzamahanga, ibyaha by’ubwicanyi ndengakamere byakorewe Abahutu mu 1972 bigomba gufatwa nka jenoside nk’uko tubikesha BBC.
Iyi komisiyo kandi isobanura ko ibyabaye byateguwe kandi bigashyirwa mu bikorwa mu buryo buhamye, harimo uruhare rw’inzego zitandukanye za Leta n’iz’umutekano zo muri icyo gihe.
CVR inashinja bamwe mu bayobozi b’icyo gihe, cyane cyane abasirikare n’abanyapolitiki, barimo Perezida Michel Micombero wari umukuru w’igihugu.
Muri iyo raporo, Micombero agaragazwa nk’ufite uruhare rukomeye mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’ayo mahano. Yayoboye u Burundi kuva mu 1966 kugeza mu 1976.
Raporo ya CVR igaragaza uburyo abantu bafatwaga bunyamaswa, bagafungwa mu buryo budakurikije amategeko, bakicwa urubozo, abandi bakaburirwa irengero, ndetse n’imitungo yabo ikanyagwa.
Kuva u Burundi bwabona ubwigenge mu 1962, bwagiye burangwa n’amakimbirane ashingiye kuri politiki n’amoko, cyane cyane hagati y’Abahutu n’Abatutsi.
Imwe mu mvururu zikomeye zabaye mu mateka y’icyo gihugu ni izo mu 1972, zihitana Abahutu benshi cyane, zisiga igihugu mu gahinda gakomeye kugeza n’ubu.

Ibitekerezo