Nyamasheke Inkuba yakubise umugore arapfa, umwana yari ateruye ararokoka gusa ashya ku kibuno
Umugore witwa Nyiranziyumvira Marie Rose wo mu Karere ka Nyamasheke, yakubiswe n’inkuba ahita apfa, gusa umwana we yari ateruye ararusimbika gusa ashya ku kibuno bidakabije.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Bururi Akagari ka Banda, Umurenge wa Rangiro mu Karere ka Nyamasheke ku wa 19 Gicurasi 2026, uyu mugore yakubiswe n’inkuba ubwo yari mu gikoni n’abana be.
Amakuru ahari avuga ko uyu muryango wibasiwe cyane n’inkuba dore ko uyu mugore ari umuntu wa kabiri wo muri urwo rugo wishwe n’inkuba mu myaka itanu.
Nyakwigendera w’imyaka 41 yari mu gikoni atetse ari kumwe n’abana be barimo babiri b’impanga z’imyaka ibiri na mukuru wabo.
Umugabo wa nyakwigendera ntiyari mu rugo kuko yari amaze ibyumweru bibiri agiye mu kazi akora ko gusatura imbaho mu mashamba.
Nyiranziyumvira yari ateruye umwana umwe muri izo mpanga z’imyaka ibiri. Ibi bikimara kuba umwana mukuru yahise ajya kumenyesha abaturanyi nabo babimenyesha ubuyobozi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rangiro, Mutesa Jean Claude, yavuze ko bakimenya aya makuri bihutiye kugeza kwa muganga umwana nyina yari ateruye kuko yari yahiye ku kibuno mu buryo bworoheje.
Inzego z’umutekano n’abayobozi ntabwo zahise zibona uko bagera muri urwo rugo kuko imihanda itari nyabagendwa kubera ko yaba umuhanda Tyazo-Banda n’umuhanda Winka-Banda iyo imvura iguyemo kuyinyuramo bigorana kuko idatunganyije.
Mutesa yakomeje yihanganisha umuryango wa nyakwigendera, ababwira ko ubuyobozi bubari hafi kandi ko yaba ubuyobozi n’abaturanyi biteguye kubafasha igishoboka cyose.
