Nyanza: Abaganga bane bafungiwe gutanga serivisi mbi
Abakozi bane b’Ibitaro by’Akarere bya Nyanza, barimo umuganga umwe n’ababyaza batatu, batawe muri yombi bakurikiranweho guha serivisi mbi umubyeyi witeguraga kubyara bikamuviramo ibibazo.
Aba baganga batawe muri yombi ku wa 28 Mata 2026 nyuma y’uko uwo mubyeyi batitayeho atanze ikirego mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Amakuru ahari avuga ko uyu mubyeyi wari ugiye kubyarira, ku Bitaro by’Akarere bya Nyanza, gusa ntiyitabwaho uko bikwiye n’abaganga, ibyatumye umwana we avuka atuzuye, hashize igihe gito arapfa.
Nyuma y’uko Perezida Kagame anengeye abaganga bo mu Bitaro byo mu Karere ka Karongi bahaye serivisi mbi umubyeyi wari utwite, ibi byahise bikangura uyu mubyeyi ahita ajya kurega abaganga bo mu Bitaro bya Nyanza, ngo babibazwe kubyo bamukoze bamurangarana Igihe yari agiye kubyara mu 2025.
Aba baganga bahamagajwe kwitaba ubugenzacyaha, kuri sitasiyo ya RIB, Ishami rya Busasamana riherereye mu Karere ka Nyanza, maze bahita batabwa muri yombi ngo bakorweho iperereza.
Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Nyanza, Kajyambere Patrick, yemeje ko abo baganga bamaze iminsi itatu bafunze, aho bari gukorwaho iperereza.
Ati :“Ni abantu bane barimo umuganga umwe n’ababyaza batatu, batawe muri yombi mu minsi itatu ishize bakekwaho gutanga serivisi mbi ku murwayi.”
“Ni ibintu byabaye mu 2025, nta kintu kinini nabivugaho, hategerejwe ibizava mu iperereza riri gukorwa.”
Uyu muyobozi w’Akarere ka Nyanza ,Meya Kajyambere, yakomeje avuga ko abaturage bakwiye gukomeza kugaragaza aho babona serivisi zitameze neza bakahagaragaza, yibutsa n’abatanga serivisi kujya bashyira umutima ku kazi kabo mu gukomeza guharanira iterambere igihugu kirangamiye.

