AmakuruPolitiki

Nyanza: Batatu bafatiwe mu cyuho bashwanyaguza moto bibye

Police y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo mu ijoro rya tariki 14 Gicurasi 2026 yafashe itsinda ry’abagabo batatu bakekwaho kwiba za moto, bakazishwanyaguza bakazitwaraga ari amapiyesi (Spare parts).

Aba bagabo bafatiwe mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana mu Kagari ka Rwesero, ibikoresho bakuraga muri izi moto babishyiraga mu zindi moto babaga baribye.

Aba bagabo basanganywe moto ebyiri bari bamaze gutangira kuzisenya, bakuramo ibice bitandukanye birimo moteri, amapine, ibyuma n’ibindi bikunze kugurwa mu buryo bwa magendu. 

Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko ibyo bice babishyiraga ku zindi moto bivugwa ko na zo zari zibwe, kugira ngo zibone uko zigurishwa zitagaragaza inkomoko yazo.

Ubuyobozi bwa Polisi bwatangaje ko ibi bikorwa ari bimwe mu byangiza umutekano w’ibinyabiziga n’uw’abaturage, bukomeza gusaba abantu kwirinda kugura cyangwa gucuruza ibikoresho bikomoka ku bujura kuko na bo baba babigizemo uruhare mu byaha.

Aba bafashwe ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Busasamana, mu gihe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane niba hari abandi bagize uruhare muri ibi bikorwa ndetse n’aho moto zibwe zaturukaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *