Abagore batandukanye bo mu karere ka Nyaruguru mu ntara y’Amajyepfo bagaragaza ko umugore udashoboye guhahira urugo cyangwa udafite ubushobozi yisanga umugabo yamutaye akisangira abifite.
Aba bagore bavuga ko abagabo babo bata ingo bakajya gushaka abagore bishoboye bitewe n’amakimbirane mu miryango aturuka ku bukene.
Ibi byatangajwe na bamwe mu bagore bo mu Kagari ka Shororo, Akarere ka Nyaruguru ku wa 18 Kamena 2026.
Aba bagore bavuga ko abagabo babo babategeka guhahira ingo babura amafaranga bagahitamo kubata bagasanga abagore bishoboye.
Icyakora aba bagabo bo bavuga ko bata ingo zabo cyangwa abagore babo kubera ubusinzi bahoramo.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Dr. Murwanashyaka Emmanuel, yavuze ko bari gushakira abagore bo muri aka karere ubushobozi bwo kwiteza imbere kugira ngo bibe igisubizo cy’amakimbirane mu miryango ahanini aterwa n’ubukene.
Yagize ati “Intego dufite ni uko buri mugore wese muri aka Karere ibyo ashoboye gukora tumufasha kugira ngo abone uburyo bwo kubikora”.

Ibitekerezo