Umuhanzi w’Umunyamerika, Chris Brown, yakatiwe igifungo cy’amezi umunani gisubitse mu gihe cy’umwaka, nyuma yo gukubita umugabo icupa mu kabyiniro ko mu Mujyi wa London mu Bwongereza.
Icyo gihano gifitanye isano n’urugomo rwabereye mu kabyiniro ka Tape, gaherereye i Mayfair, mu rukerera rwo ku wa 19 Gashyantare 2023. Brown yakubise umutunganyamuziki Abraham “Abe” Diaw icupa rya tequila, aramukomeretsa ku buryo yajyanywe kwa muganga.
Omololu Akinlolu, umuraperi usanzwe anatoza Brown kuririmba, na we wagize uruhare muri ubwo rugomo, yakatiwe igifungo cy’amezi ane gisubitswe mu gihe cy’umwaka. Aba bombi bategetswe kandi kwishyura amagarama y’urubanza angana n’amapawundi 1,500 (ni ukuvuga miliyoni hafi 3 Frw) kuri buri wese.
Brown na Akinlolu bari bemeye icyaha cyo guteza imvururu zirimo urugomo mu rukiko rwa Southwark Crown muri Nyakanga uyu mwaka .
Igihano gisubitse cyahawe Brown gisobanura ko atazahita ajyanwa muri gereza, ariko ashobora gufungwa aramutse akoze ikindi cyaha mu mezi 12 ategetswe.

Umucamanza Tony Baumgartner yavuze ko gukubita umuntu icupa mu mutwe byari igikorwa giteje akaga, cyashoboraga kumwangiza kurusha uko byagenze.
Yagize ati: “Gukoresha icupa ry’ikirahure inshuro nyinshi muri ubwo buryo, cyane cyane urikubita mu mutwe, byari biteje akaga kandi byashoboraga guteza ibikomere bikomeye kurusha ibyabaye”.
Amashusho yafashwe na kamera z’umutekano zo muri ako kabyiniro yerekanye Brown akubita Diaw icupa inshuro enye, muri zo ebyiri zimufata mu mutwe, anarikubita ku rutugu. Akinlolu na we yamukubise igipfunsi mu mutwe.
Ubushinjacyaha bwavuze ko bakomeje kumukubita ubwo yageragezaga guhunga, ndetse agakubitwa imigeri igihe yari yicaye hasi adashoboye kwirwanaho.
Urukiko rwagaragarijwe ko ibyo byabaye mu gihe kitarenze amasegonda 20, mu kabyiniro gato kari karimo abantu benshi.
Umucamanza yavuze ko nubwo ubwo rugomo rutari rwarateguwe, rwari rukomeye kandi rwashyize mu kaga uwakubiswe n’abandi bari hafi aho. Yongeyeho ko byabaye ngombwa ko Brown akururwa kugira ngo areke gukomeza gukubita Diaw.
Yabwiye uwo muhanzi ko kuba azwi cyane, afite ibikorwa by’ubucuruzi byagenze neza cyangwa umwanya ukomeye mu muziki bitamuha uburenganzira bwo gufatwa mu buryo bwihariye imbere y’amategeko.
Mu kugena igihano, umucamanza yazirikanye ko Chris Brown yemeye icyaha, yubahirije ibyo yasabwaga igihe yari afunguwe by’agateganyo, ndetse n’ingaruka gufungwa kwe byari kugira ku bana be. Yanavuze ko ibyago byo kubayakongera gukora icyaha ari bike.
Abunganira Brown basobanuye ko yicuza ibyabaye, banamusabira imbabazi ku bantu bose bari muri ako kabyiniro.
Umunyamategeko we, Sallie Bennett-Jenkins, yavuze ko ibyabaye byari bibi kandi biteye ubwoba ababibonye, nubwo byamaze igihe gito.
Ku ruhande rw’Akinlolu, umwunganizi we yavuze ko yinjiye muri iyo mirwano akeka ko Brown, afata nk’umuvandimwe, ari we wari watewe. Icyakora, yemeye ko ibyo yakoze byaje kuvamo urugomo yemereye urukiko.
Nyuma yo gukubitwa, Diaw yajyanywe mu Bitaro bya St Mary’s i Londres. Urukiko rwabwiwe ko yasuzumwe ibikomere byo mu mutwe no ku ivi, agahabwa imiti igabanya ububabare. Isuzuma rya MRI ryakozwe muri Werurwe ryagaragaje kandi igikomere gikomeye ku mutsi ufata ingingo ku ruhande rw’imbere rw’ivi ry’ibumoso.
Abunganira Brown bo bavuze ko ibikomere bitari bikomeye, bagaragaza ko nta magufa yavunitse cyangwa ngo uruhu rusaduke. Urukiko rwanabwiwe ko nyuma y’igihe Diaw yaretse gushyigikira ikurikiranacyaha.
Brown yari asanzwe ahakana ibindi byaha bikomeye yari akurikiranyweho, birimo kugerageza gukomeretsa bikabije no gutunga igikoresho cyo kugirira umuntu nabi. Ibyo byaha byaje gukurwaho.
Urubanza rumaze gusomwa, Brown na Akinlolu barasuhuzanyije bafatana ibiganza mbere yo gusohoka. Hanze y’urukiko, hari abafana bakiriye Brown n’impundu.
Uyu muhanzi w’imyaka 37 y’amavuko azwi mu ndirimbo zirimo Run It!, Forever, Turn Up the Music, Ayo na Don’t Wake Me Up.

Ibitekerezo