Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Nzeri 2026, yakiriye muri Village Urugwiro abayobozi babiri bakuru b’Umuryango w’Abibumbye, bagirana ibiganiro byibanze ku bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’ingaruka bigira ku Rwanda.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye James Swan, Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni muri RDC akaba n’Umuyobozi wa MONUSCO, ari kumwe na Huang Xia, Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Ibiganiro bya bo byibanze ku kamaro ko gukemura imizi y’amakimbirane amaze igihe mu Burasirazuba bwa RDC, ndetse no ku ngaruka iki kibazo gikomeje kugira ku mutekano w’u Rwanda.
Uku guhura kubaye mu gihe nubwo hari inzira zitandukanye z’amahoro zikomeje, umutekano mu Burasirazuba bwa RDC ugihungabana. Raporo y’Akanama ka Loni Gashinzwe Umutekano yo muri Nzeri 2026 igaragaza ko imirwano hagati y’ingabo za RDC, FARDC, n’umutwe wa M23 yakomeje kugaragara muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, nubwo hari amasezerano yo guhagarika imirwano.
Mu bibazo u Rwanda rumaze igihe rugaragaza nk’intandaro z’umutekano muke harimo umutwe wa FDLR ukorera mu Burasirazuba bwa RDC. Loni na yo yemeza ko uyu mutwe ugikorera muri RDC, ndetse raporo za yo zagiye zigaragaza ibikorwa bya wo n’imikoranire ya wo n’indi mitwe yitwaje intwaro.
U Rwanda kandi rugaragaza ko gukemura ikibazo cy’umutekano mu buryo burambye bisaba no kwita ku bibazo by’abaturage b’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, by’umwihariko Abatutsi, bamaze igihe bagaragaza ko bakorerwa ihohoterwa n’ivangura.
Ibiganiro bya Perezida Kagame n’aba bayobozi ba Loni bibaye kandi mu gihe hakomeje gushyirwa mu bikorwa inzira z’amahoro zirimo Amasezerano ya Washington hagati y’u Rwanda na RDC ndetse n’inzira y’ibiganiro bya Doha.
James Swan aherutse kubwira Akanama k’Umutekano ka Loni ko izi nzira, hamwe n’ubuhuza bw’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, zitanga amahirwe yo gushakira umuti urambye amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa RDC.


Ibitekerezo