Perezida Museveni yahawe amajwi ya Minisitiri w’Intebe wungirije asaba abapfumu kumwica
Mu gihe ibikorwa bya politiki muri Uganda bikomeje gufata indi ntera, hongeye kuvugwa inkuru ikomeye nyuma y’uko hasakaye amajwi bivugwa ko ari aya wahoze ari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Rebecca Kadaga, avugana n’abapfumu ku bibazo bya politiki ndetse n’abo bafata nk’abanzi be.
Ibitangazamakuru birimo ChimpReports bivuga ko ayo majwi yagejejwe kuri Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, mu nama yabereye muri Perezidansi ya Uganda i Entebbe, yahuje abayobozi bakuru b’ishyaka NRM.
Mu majwi ari gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, humvikanamo abantu basobanurwa nk’abapfumu bavuga ku banyapolitiki bahanganye ndetse n’uburyo bwo “gukamura amaraso” y’abanzi ba Kadaga.
Hari aho ijwi rifatwa nk’irya Kadaga risubiza riti: “Ibyo nanjye ni byo banyifuriza.”
Amakuru aturuka mu bantu bavuga ko bazi ibyabereye muri iyo nama, avuga ko Museveni yagaragarijwe impungenge ko Kadaga yaba yarasabye abo bapfumu kumwica we ubwe, umugore we Janet Museveni ndetse na murumuna we, Gen Salim Saleh.
Nubwo ayo makuru yakomeje guteza impaka ndende muri Uganda no hanze yayo, kugeza ubu nta rwego rwigenga cyangwa raporo ya Leta iratangaza ko ayo majwi ari ukuri.
Nta bushakashatsi bwa gihanga burakorwa cyangwa ngo butangazwe ku mugaragaro.Bivugwa kandi ko Kadaga yaba yemeye ko yigeze gusura umupfumu, nubwo nta tangazo ryemewe ryigeze risohoka ribyemeza.
Abasesenguzi ba politiki bavuga ko iri kwirakwira ry’aya majwi rishobora kurushaho kongera umwuka mubi no kutumvikana mu buyobozi bw’ishyaka NRM, cyane cyane mu gihe igihugu kiri kwitegura impinduka zishobora kuzabaho mu buyobozi bw’Inteko Ishinga Amategeko ndetse no mu miyoborere y’ishyaka muri rusange.
Nk’uko ayo majwi abivuga, abo bapfumu babwiye Kadaga ko mbere hari abantu bari barabashatse ngo “bakure amaraso mu mubiri we” kugira ngo abeho nabi kandi mu mibabaro.Banamubwiye ko Museveni yifuza ko yazamusimbura ku mwanya wa Perezida wa Uganda, ariko ko hari abanzi benshi muri uwo mugambi.risohoka ribyemeza.
Rebecca Kadaga ni umwe mu banyapolitiki bafite ijambo rikomeye muri Uganda, dore ko yabaye Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko imyaka icumi mbere yo kugirwa Minisitiri w’Intebe Wungirije wa Mbere ndetse na Minisitiri ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

