Perezida Ndayishimiye yarakaye yirukana Lt. Colonel imbere y’abaturage
Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye yakuye ku mirimo Lt.Col. Ir. Léonidas Nibigira wari usanzwe ayoboye ikigo cya Leta gishinzwe ibikorwa by’inyubako, nyuma y’ubugenzuzi bwagaragaje ibibazo bikomeye mu mikoreshereze y’amafaranga.
Icyemezo cyo kumwirukana cyafashwe nyuma y’uko kuri uyu wa Mbere Perezida Ndayishimiye yasuye umushinga w’ikigo OBUHA wo korora no korozanya inkwavu kiri kubakwa muri Komini Karusi, mu Ntara ya Gitega, agasanga ibikorwa bimaze gukorwa bidahuye n’amafaranga yamaze gutangwa.
Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje Perezida Ndayishimiye arakariye cyane abayobozi b’icyo kigo, cyane cyane nyuma yo gusanga amafaranga abarirwa muri miliyari ebyiri n’igice z’amafaranga y’u Burundi amaze gutangwa, ariko ibikorwa remezo nk’uruzitiro rw’iyo nyubako bikaba bitararangira mu gihe cy’imyaka itatu.
Mu mashusho yumvikanye avuga amagambo agaragaza uburakari bwinshi ati: “Muri hano mushaka kurya gusa”.
Kuva yajya ku butegetsi mu mwaka wa 2020, Perezida Ndayishimiye yashyize imbere gahunda yo korora inkwavu mu baturage bafite ubushobozi buke, nk’imwe mu nzira yihuse yo kuzamura imibereho ya bo no kurwanya ubukene.
Icyakora bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bakomeje kunenga uwo mushinga, bavuga ko utateguwe neza ndetse ko ushobora kuba urangwamo kunyereza umutungo wa Leta.

