Ubutumwa bwa Perezida w’u Burundi ku ikipe ya DRC

Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yagejeje ubutumwa bw’ishimwe ku ikipe y’igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Léopards, nyuma y’umukino mwiza yitwayemo mu Gikombe cy’Isi ikanganya na Portugal 1-1.

Mu butumwa bwe, Ndayishimiye yavuze ko abakinnyi ba RDC bahesheje ishema Afurika yose n’akarere k’Afurika y’Iburasirazuba binyuze mu kwitanga, impano n’ubutwari bagaragaje mu kibuga. Yashimye uburyo bahagarariye ibendera ry’igihugu cya bo n’iry’umugabane w’Afurika muri iri rushanwa rikomeye ku rwego rw’isi, avuga ko berekanye imbaraga n’ubudatsimburwa biranga urubyiruko rw’Afurika.

Perezida Ndayishimiye yongeyeho ko ibyo Léopards yakoze birenze siporo gusa, kuko byabaye ikimenyetso cy’ubumwe, ishema n’icyizere ku baturage bo mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba ndetse no ku Banyafurika muri rusange. Yifurije iyo kipe gukomeza kwitwara neza muri iri rushanwa, anageza ubutumwa bw’ubuvandimwe n’inkunga idacogora kuri mugenzi we, Perezida Félix Tshisekedi, ndetse no ku gihugu cya RDC muri rusange.

Perezida Ndayishimiye yashimiye ikipe y’igihugu ya RDC, Léopards (Ifoto: Great Lakes)
Léopards yanganyije n’ikipe ya Portugal igitego 1-1 (Ifoto: Getty Images)

Ibitekerezo