“Si Abatutsi babikoze” – Ndayishimiye avuga ku mateka ya 1972

Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yavuze ko ubwicanyi bukomeye bwakorewe Abahutu mu 1972 bwari bwateguwe kandi bushyirwa mu bikorwa n’abayobozi bariho icyo gihe. Ibi yabivugiye mu gihe hatangiraga amasengesho yo gushimira Imana ku myaka itandatu amaze ku butegetsi, yabereye mu Ntara ya Buhumuza.

Yagize ati: “Birambabaza cyane iyo numvise ibya jenoside yo mu 1972, hakumvikana nk’aho ari Abatutsi bayikoze,” ashimangira ko icyabaye atari ibikorwa by’ubwoko runaka ahubwo byakozwe n’ubuyobozi bubi. Yanavuze ko ari ngombwa ko Abarundi bose bemera ukuri n’ubwo kubabaza kugira ngo bakire ibikomere by’amateka.

Ibi bije nyuma y’aho Komisiyo y’Ukuri n’Ubwiyunge (CVR) iherutse kugeza ku Nteko Ishinga Amategeko raporo yemeza ko mu 1972 habaye ihonyabwoko ryahitanye Abahutu barenga 300,000. Iyi komisiyo kandi isanzwe ivuga ko ubwicanyi bwo mu bindi bihe na bwo bwagize ingaruka zikomeye mu gihugu, harimo 1965, 1988 na 1993.

Nubwo CVR yashyigikiye ko ukuri kujya ahagaragara, hari imiryango n’abatavuga rumwe n’uko ikora, bavuga ko itabanje gukorana n’Umuryango w’Abibumbye nk’uko byari biteganyijwe mu masezerano ya Arusha. Perezida Ndayishimiye we yasabye Abarundi kureka inzangano no kudashaka kwihorera, ahubwo bagafatanya mu kubaka igihugu gishya gishingiye ku kuri n’ubumwe.

Perezida Evariste Ndayishimiye asaba Abarundi b’amoko yose kubana mu mahoro no gusenyera umugozi umwe. (Ifoto: X ya Ntare Rushatsi)

Ibitekerezo