Perezida wa Iran yavuze ibanga rikomeye ku Muyobozi w’Ikirenga
Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian, yavuze ko nta cyemezo na kimwe gishobora gufatwa hatabanje kuboneka “uruhushya” rw’Umuyobozi w’Ikirenga wa gatatu wa Iran, Mojtaba Khamenei.
Ibi abitangaje nyuma y’uko umwe mu badepite bakomeye bashyigikiye umurongo ukakaye wa leta ya Iran, Kamran Ghazanfari, anenze Pezeshkian mu ntangiriro z’iki cyumweru amushinja kwemera agahenge hagati y’impande zihanganye atabiherewe uburenganzira na Khamenei.
Mojtaba Khamenei w’imyaka 56 ntabwo arongera kugaragara mu ruhame kuva yagirwa Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran tariki ya 8 Werurwe. Ibinyamakuru byo muri Iran bivuga ko kuva icyo gihe agenda atanga ubutumwa bwanditse aho kugaragara imbonankubone.
Nubwo bimeze bityo, amakuru aturuka muri Iran avuga ko bamwe mu bayobozi bakuru b’iki gihugu, barimo Perezida Pezeshkian, bamaze guhura na Khamenei mu byumweru bishize.
Mu butumwa bwagiye bumwitirirwa, Khamenei yakomeje kunenga Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Israel, ariko ntiyigeze atangaza byeruye icyo atekereza ku biganiro biri kuba muri iki gihe.
Hakomeje kandi kuvugwa byinshi ku buzima bwe nyuma y’amakuru yavugaga ko yakomerekeye mu gitero cyahitanye se, Ali Khamenei, tariki ya 28 Gashyantare.
Minisitiri w’Ingabo w’Amerika, Pete Hegseth, aherutse kuvuga ko bishoboka ko Khamenei yaba yarangiritse bikomeye ku mubiri muri icyo gitero, ariko Minisiteri y’Ubuzima ya Iran yahakanye ayo makuru.

