Peteroli y’Uburusiya ikomeje guteranya Trump na Zelensky

Text size

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yongeye kunenga Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, amushinja kutagaragaza ubushake bwo guhagarika intambara n’Uburusiya.

Mu butumwa burebure yatangaje ku rubuga rwe rwa Truth Social, Trump yavuze ko yifuza kugarura amahoro hagati y’ibihugu byombi, bityo akaba yirinda gufata ibyemezo byatuma Uburusiya bwivana mu biganiro.

Yavuze ko hari intambwe imaze guterwa, agaragaza ko ibiganiro ku guhanahana imfungwa bikomeje. Yanavuze ko Uburusiya bwagabanyije ubufasha buha Iran, yongeraho ko yifuza ko bikomeza bityo.

Trump yanenze ibitero Ukraine igaba ku nganda zitunganya peteroli mu Burusiya, avuga ko bituma ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bizamuka ku isoko mpuzamahanga, bikagira ingaruka no ku biciro byo muri Amerika.

Yashimangiye ko nubwo izo nganda zigabwaho ibitero, Uburusiya bukomeje kohereza peteroli nyinshi ku isoko mpuzamahanga. Yashinje Zelensky kutita ku ngaruka ibyo bitero bigira ku biciro.

Aya magambo aje mu gihe umubano w’aba bayobozi bombi ukomeje kuzamo kutumvikana cyane cyane nyuma y’icyemezo cy’Amerika cyo koroshya ibihano byari byarafatiwe Peteroli y’Uburusiya.

Trump yanagarutse ku nkunga nyinshi ibihugu by’u Burayi bikomeje guha Ukraine, ndetse n’ubufasha icyo gihugu cyahawe ku butegetsi bwa Joe Biden. Yabihuje n’ikirego cye cy’uko Zelensky adashaka ko intambara irangira.

Yakomeje avuga ko Ukraine yari kubona amasezerano meza kurushaho mu myaka ibiri ishize. Mu butumwa bwe, yavuze ko icyo gihugu kimaze gutakaza ubutaka bwinshi no kugira umubare munini w’abapfuye n’abakomeretse, ashimangira ko yifuza ko intambara ihagarara.

Ku rundi ruhande, Zelensky yabwiye televiziyo NBC yo muri Amerika ku Cyumweru cy’ejo hashize ko ibyemezo ubutegetsi bwa Trump buherutse gufata ku bucuruzi bwa peteroli y’Uburusiya no ku bihano bishobora kugira ingaruka mbi kuri Ukraine.

Yavuze ko Amerika iramutse igiye ku ruhande rw’Uburusiya ku mugaragaro, cyangwa ibihugu byombi bikarushaho kwegerana, Ukraine byayigora gutsinda intambara cyangwa gukomeza kwihagararaho.

Trump yongeye kunenga Zelensky. Ifoto: Eric Lee/Getty Images

Ibitekerezo