Ambasade ya Uganda mu Burusiya yatangaje ko Abagande bagera kuri 27 bari barinjiye mu gisirikare cy’Uburusiya kugira ngo barwane mu ntambara iki gihugu gihanganyemo na Ukraine, bapfuye cyangwa baburiwe irengero, ibintu byateye impungenge imiryango yabo imaze igihe ishakisha amakuru ku byababayeho.
Muri abo bantu bose, 11 byemejwe ko bapfuye, mu gihe abandi 16 baburiwe irengero ndetse bikekwa ko na bo bashobora kuba baraguye ku rugamba.
Aya makuru akubiye mu ibaruwa Ambasade ya Uganda i Moscow yandikiye Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’iki gihugu ku wa 17 Ukwakira 2026, nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters.
Ambasaderi wa Uganda mu Burusiya, Moses K. Kizige, yasobanuye ko ubuyobozi bw’Uburusiya bwahaye ambasade amakuru yerekeye Abagande bari mu bikorwa bya gisirikare iki gihugu gikomeje muri Ukraine.
Yavuze ko nta makuru agaragaza ko abo bantu baburiwe irengero, baba barafashwe mpiri n’ingabo za Ukraine.
Ibyo Uburusiya bwatangaje bikubiye mu gisubizo bwatanze ku wa 8 Ukwakira 2026, nyuma y’ubusabe bw’Ambasade ya Uganda bwo ku wa 19 Kanama, yasabaga kumenya irengero ry’abaturage bayo bari baragiye gukorera mu gisirikare cy’Uburusiya.
Aya makuru aje nyuma y’amezi menshi imiryango y’Abagande yagiye mu Burusiya ikomeje gusaba leta kuyifasha kumenya ibyabaye ku bayigize, bamwe muri bo bakaba baragiye muri icyo gihugu bizezwa akazi gahemba neza.
Iperereza ryakozwe n’ikinyamakuru Daily Monitor rigatangazwa ku wa 9 Kamena 2026, ryagaragaje ko Abagande bagera kuri 79 bashutswe n’abantu babizezaga akazi mu mahanga, ariko bakisanga binjijwe mu gisirikare cy’Uburusiya kugira ngo bajye kurwana muri Ukraine.
Bamwe muri abo bantu baguye ku rugamba, abandi baburirwa irengero, mu gihe imiryango yabo yakomeje gusaba ibisobanuro byimbitse ariko ntibabihabwe ku gihe.
Ambasaderi Kizige yavuze ko ambasade yatangiye gukurikirana iki kibazo nyuma y’ibiganiro yagiranye muri Kanama na Innocent Kato, wari uhagarariye imiryango y’Abagande bashakishaga ababo.
Kato yahaye ambasade nimero za pasiporo za bamwe mu baburiwe irengero, na yo izigenzura ifatanyije n’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Uganda, mbere yo kugeza ubusabe bw’amakuru ku buyobozi bw’Uburusiya.
Icyakora, ibaruwa y’ambasade ntiyagaragaje amatariki abo bantu 11 bapfiriyeho, igihe abandi 16 baburiwe irengero cyangwa ikindi kibazo bahuye na cyo.
Ambasade yanatangaje ko hari abandi Bagande batanu bagikomeje gukorera mu gisirikare cy’Uburusiya, biteganyijwe ko bazasezererwa igihe amasezerano yabo y’akazi azaba arangiye.
Hagati aho, Ambasaderi Kizige yasabye Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda kwihutira kumenyesha imiryango y’abapfuye, kugira ngo itangire gukurikirana ibijyanye n’indishyi iyo miryango ishobora kugenerwa.
Yanagaragaje impungenge z’uko imiryango y’abandi Bagande batatu Uburusiya bwari bwaramaze kwemeza ko bapfuye, itaravugana n’ambasade kugira ngo ihabwe amakuru n’ubufasha bukenewe.
Ambasade yasabye kandi imiryango ifite abayo bikekwa ko binjiye mu gisirikare cy’Uburusiya gutanga amakuru arambuye, by’umwihariko nimero za pasiporo zabo, kugira ngo byorohereze inzego zibishinzwe kubashakisha no gukurikirana amakuru yabo.
Iki kibazo kigaragaza ingorane imiryango y’abanyamahanga binjiye mu ntambara y’Uburusiya na Ukraine ikomeje guhura na zo, zirimo kubura amakuru y’ababo, kumenya niba bakiriho no gukurikirana indishyi mu gihe byemejwe ko bapfuye.

Ibitekerezo