Phoebe w’imyaka 69 wari ukiri isugi yishimiye kubona umukunzi

Umukecuru w’imyaka 69 y’amavuko wari isugi, Njoki Njagi Phoebe, ari mu byishimo nyuma yo kubona umukunzi yari amaze igihe kirekire ategereje, bagakora ubukwe.

Njoki wo muri Kenya yavuze ko gukorera Imana no kuguma mu gakiza byamufashije gukomeza kwihangana ndetse bimurinda ibishuko, nubwo yabonaga inshuti ze zishyingirwa ndetse akajya azambarira mu bukwe.

Iyi nkuru yagarutsweho cyane binyuze mu kiganiro cyihariye yagiranye n’igitangazamakuru cya Hope TV Kenya cyitwa Testify, aho asobanura ibishuko yanyuzemo mu myaka ye ya za 30 ariko akaza guhabwa imbaraga n’Imana yamurinze ibishuko.

Uyu Phoebe Njoki Njagi yaje gukora ubukwe bwabereye mu mujyi wa Nairobi muri Kenya, bukaba bwaravuzweho cyane nk’ubuhamya bw’ukwihangana n’imyizerere ikomeye.

Umugabo bashakanye yari umugabo w’umwepiskopi (Bishop) yari asanzwe ari umuyobozi mu rusengero (Bishop).

Icyatangaje benshi ni uko uyu mugabo atahise abyemera igihe Njoki yamubwiraga ko akiri isugi. Gusa nyuma yo kubona ko ari ukuri, byatumye amwubaha cyane kurushaho kandi biyemeza gutegereza umunsi w’ubukwe bwabo.

Nubwo bakoze ubukwe bgezemo mu za bukuru, basobanuye ko uru rugendo barutangiye bafite ibyishimo, ubwuzuzanye, no kubana nk’inshuti magara.

Benshi bagarutse kuri iyi nkuru bamwise “umukobwa w’i Siyoni,” bishimira ukwihangana kwe, gukomera ku ndangagaciro, no kwemera ko igihe cy’Imana ari cyo cyiza kurusha ibindi.
Hari abibajije niba bishoboka ko umuntu agera ku myaka 69 afite ubusugi, mu gihe abandi babona ko gutegereza igihe kirekire gutyo ari “ugutakaza igihe” kuko atakibasha kubyara abana.

Hari abasekeje abandi bibaza niba uwo mugabo w’umwepiskopi (Bishop) na we yari akiri imanzi nka Phoebe.

Njoki Njagi Phoebe wo muri Kenya yakoze ubukwe bw’amateka afite imyaka 69 y’amavuko nyuma yo kurinda ubusugi bwe no gutegereza umukunzi (Photo:Facebook)

Ibitekerezo