Mu Karere ka Kayonza Inzego z’umutekano zirimo Polisi y’u Rwanda zataye muri yombi abantu barenga 40 bo mu itsinda ryiyise “Wazalendo” rishinjwa guhungabanya umutekano n’imibereho y’abaturage bo mu Murenge wa Rukara.
Abaturage bari bamaze igihe batakira inzego z’umutekano bavuga ku itsinda ry’abantu bitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro n’ibisongo, banjira mu mirima y’abaturage ku ngufu, bakayicukuramo bashaka amabuye yagasegereti.
Aba bantu babarirwa muri 40 biyise “Wazalendo” bikekwa ko bacukuraga amabuye y’agaciro mu kirombe cya sosiyete yari yarafunzwe.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yemeje ifatwa ry’aba bantu.Yavuze ko icyo gikorwa cyo kubashakisha mu mukwabu, wafatiwemo abagera kuri 40, mu gihe abandi bakekwaho ubufatanye nabo bahise batoroka.
SP Hamdun Twizeyimana yagize ati: “Abafashwe bashinjwa kwinjira mu mirima y’abaturage ku ngufu, bagashakamo amasegereti ndetse no gukomeretsa abatanze amakuru ku nzego z’umutekano. Hari abandi bagishakishwa kugira ngo baryozwe ibyo bakoze.”
Abaturage bo mu tugari ibi bikorwa byaberagamo bavuga ko bari bamaze igihe babayeho mu bwoba, kuko umuntu wese watangaga amakuru kuri iryo tsinda yaterwaga ubwoba cyangwa agahohoterwa.
Ibitekerezo