RDC: Abarenga 5,000 biyahura buri mwaka-OMS

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), abarenga ibihumbi bitanu (5,000) biyahura buri mwaka nk’uko bivugwa n’uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), Étienne Mpoyi.

Étienne Mpoyi yashyize ahagaragara iyi mibare ku wa Kane w’ejo hashize, tariki ya 10 Nzeri, i Kinshasa, mu gihe cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo Kurwanya Kwiyahura.

Umunyamabanga Mukuru w’Ubuzima Rusange, witabiriye uyu muhango, yasabye ko gukumira kwiyahura biba inshingano rusange. Yanagaragaje ko kwiyahura ari yo mpamvu ya gatatu itera impfu mu rubyiruko muri RDC.

Impuguke zateraniye i Kinshasa zagaragaje ibintu byinshi bishobora kugirana isano no kwiyahura, birimo indwara zo mu mutwe, urugomo, intambara zikoresheje intwaro, kuvanwa mu bya bo kw’abaturage, igihombo, ubukene, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, kwigunga mu bandi, n’ivangura.

Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo, Minisiteri y’Ubuzima Rusange yemeza ko irimo gushishikariza serivisi za yo zikenewe, ku bufatanye na Kimisiyo y’Igihugu yo Kwita ku Buzima bwo mu Mutwe.

Mu byatangajwe harimo kwinjiza ubuzima bwo mu mutwe mu buvuzi bw’ibanze, kongerera ubushobozi abatanga serivisi z’ubuvuzi n’abafatanyabikorwa mu baturage, no kunoza uburyo bwo gutanga raporo no kuyikurikirana.

Guverinoma kandi irateganya kongera imbaraga mu kurwanya isuzugurwa riterwa n’indwara zo mu mutwe.

Iki gikorwa cyateguwe na Minisiteri y’Ubuzima rusange ku bufatanye na OMS, IOM, KfW, n’Ububanyi n’amahanga bw’Abadage, cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: “Ubwiyahuzi: Ukuri kudasanzwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko Afurika ari yo ifite umubare munini w’abantu biyahura. Uburenganzira bw’ifoto: Yakuwe kuri konti itagikora yo ku rubuga rwa Pixabay.

Ibitekerezo