Abantu 18 bapfiriye mu mpanukay’ikamyo yabaye mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu tariki ya 7 Ukwakira 2026 mu Mudugudu wa Tshilonda Kamalunda, muri Teritwari ya Luilu yo mu Ntara ya Lomami yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Umuyobozi wa Teritwari ya Luilu yavuze ko iyo kamyo yavaga i Ngandajika yerekeza mu Ntara ya Haut-Katanga, inyura i Luputa, ahari icyicaro cy’ubuyobozi bwa Luilu.
Yari ipakiye amavuta y’imikindo, ibikoresho bifashishwa mu gukora inzoga gakondo n’ibindi bicuruzwa. Yari inatwaye abagenzi benshi, ariko umubare wabo nturamenyekana.
Ikamyo yarahirimye igeze i Tshilonda Kamalunda, mu birometero hafi 15 uvuye i Luputa. Abantu 18 bahise bapfira aho, ubuyobozi bugera ahabereye impanuka nyuma y’amasaha make.
Amakuru aturuka ahantu hatandukanye agaragaza ko umuhanda wangiritse ushobora kuba waragize uruhare muri iyo mpanuka. Igice yabereyemo kirimo ibyobo byinshi bibangamira urujya n’uruza rw’ibinyabiziga.
Umuyobozi wa Luilu yatangaje ko abakozi b’ubushinjacyaha bageze aho impanuka yabereye, batangira iperereza rigamije kumenya icyayiteye.
Abakozi ba Croix-Rouge na bo bahamagajwe kugira ngo bafashe mu gushyingura abapfuye. Ubuyobozi bwasabye imiryango ifite abayo bakoresha uwo muhanda kubwegera kugira ngo ihabwe amakuru.

Radiyo Okapi/Ifoto Esther Ndalafina
Ibitekerezo