RDC na AFC/M23 bemeranyije inzira nshya y’amahoro

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’ihuriro AFC/M23 bemeranyije gahunda nshya igena uko ibiganiro bigamije guhagarika imirwano no gushaka amahoro arambye mu burasirazuba bw’icyo gihugu bizakomeza.

Iyi ntambwe yatewe nyuma y’iminsi itanu y’ibiganiro byabereye mu Busuwisi kuva ku wa 17 kugeza ku wa 21 Kanama 2026. Byitabiriwe kandi n’abahagarariye Qatar, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Togo nk’umuhuza washyizweho n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, Komisiyo y’uwo muryango ndetse n’Ubusuwisi.

Mu itangazo ryasohotse ku wa 22 Kanama, impande zombi zavuze ko ziyemeje gukomeza ibiganiro no gushyira mu bikorwa amasezerano y’ibanze yasinyiwe i Doha muri Qatar ku wa 15 Ugushyingo 2025.

Zemeranyije gushyiraho uburyo bwo gusuzuma intambwe imaze guterwa, gukemura inzitizi ziboneka mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemeranyijweho no kugena igihe ibiganiro kuri buri ngingo bizamara.

Iyi gahunda kandi iteganya gukomeza ibikorwa byo kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge. Ubunyamabanga bw’Urwego rwaguye ruhuriweho rushinzwe kugenzura imirwano, EJVM+, bwashyizweho, naho urugendo rwa mbere rwo gusuzuma uko agahenge kubahirizwa ruteganyijwe kubera i Minembwe muri Kivu y’Amajyepfo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 24 Kanama 2026.

Iryo tsinda rizakurikirana ibirego by’impande zishinjanya kurenga ku gahenge, hifashishijwe uburyo bumwe bwemeranyijweho bwo gutanga no kugenzura amakuru ajyanye n’ibitero.

Nubwo iyo gahunda ifatwa nk’intambwe nshya mu biganiro, ibibazo bikomeye biracyari ku meza. Muri byo harimo ibihano byafatiwe bamwe mu bayobozi ba AFC/M23, kurekura imfungwa, gusubiza ubutegetsi bwa Leta mu duce tugenzurwa n’uyu mutwe no kugena igihe amavugurura ya politiki azashyirwa mu bikorwa.

Aya masezerano y’i Doha atandukanye n’ay’amahoro yasinywe na RDC n’u Rwanda i Washington muri Kamena 2025, nubwo yombi agamije gukemura ibibazo by’umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari. Amasezerano y’i Washington asaba kandi kurandura umutwe wa FDLR no guhagarika inkunga ihabwa imitwe yitwaje intwaro.

Leta ya RDC, ibihugu bimwe byo mu Burengerazuba n’impuguke za Loni bishinja u Rwanda gushyigikira AFC/M23, ariko u Rwanda rwarabihakanye. U Rwanda rwo rushinja RDC kunanirwa kurandura FDLR, umutwe urimo bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rukavuga ko ubangamiye umutekano wa rwo.

Nubwo impande zombi zimaze gusinya amasezerano menshi y’agahenge, imirwano yakomeje kuboneka muri Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo. Ibyo bituma ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda nshya ari ryo rizagaragaza niba koko ishobora kuba intangiriro y’amahoro arambye.

Umurwanyi wa M23 yikoreye intwaro i Bukavu, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku wa 22 Gashyantare 2025. Ifoto: AFP/Getty Images.

Ibitekerezo