RDC: Urukiko rwemeje inzira yemerera Tshisekedi manda ya gatatu

Urukiko rw’Itegeko Nshinga rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) rwemeje ko itegeko rigena uburyo bwo gutegura no kuyobora referandumu ridakumirwa n’Itegeko Nshinga ry’icyo gihugu.

Iki cyemezo cyongeye gukaza impaka za politiki, kuko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko gishobora kuba intambwe ibanza iganisha ku ivugururwa ry’Itegeko Nshinga ryatuma Perezida Félix Tshisekedi ashobora kwiyamamariza manda ya gatatu.

Urukiko rwafashe iki cyemezo nyuma y’uko Perezida Tshisekedi arugejejeho iryo tegeko kugira ngo rusuzume niba ingingo za ryo zihura n’Itegeko Nshinga mbere y’uko rishyirwaho umukono. Iryo tegeko ryari ryabanje kwemezwa n’imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko ya RDC, ari yo Inteko Ishinga Amategeko na Sena, muri Kamena 2026.

Mu gusoma umwanzuro w’urukiko, Perezida wa rwo yavuze ko ingingo zikubiye muri iryo tegeko zidahabanye n’Itegeko Nshinga. Ibi bivuze ko Perezida wa Repubulika ashobora kurishyiraho umukono, rikagena inzira yakurikizwa mu gihe igihugu cyaba gikeneye gutegura referandumu.

Icyakora, kwemeza iri tegeko ntibihita bivuga ko Itegeko Nshinga ryahinduwe cyangwa ko manda ya gatatu ya Tshisekedi yamaze kwemezwa. Ahubwo rishyiraho uburyo n’amategeko byakurikizwa mu gutegura referandumu, ari na yo ishobora gukoreshwa mu kubaza abaturage niba bashyigikiye cyangwa barwanya impinduka runaka.

Nubwo bimeze bityo, abatavuga rumwe n’ubutegetsi, imiryango ya sosiyete sivile n’abayobozi bamwe b’amadini bavuga ko iri tegeko rigomba kureberwa mu rwego rw’umugambi mugari wo guhindura Itegeko Nshinga. Bashinja ubutegetsi bwa Tshisekedi gushaka gukoresha referandumu nk’inzira yo kuguma ku butegetsi nyuma ya manda ye ya kabiri.

Imyigaragambyo i Goma n’i Bukavu

Ku wa Kabiri, tariki ya 28 Nyakanga 2026, abantu babarirwa mu bihumbi bakoze imyigaragambyo mu mijyi ya Goma na Bukavu, mu burasirazuba bwa RDC. Abigaragambyaga bari bitwaje ibyapa byanditseho amagambo arimo “Oya ku ihindurwa ry’Itegeko Nshinga” na “Oya kuri referandumu na manda ya gatatu.”

Imyigaragambyo yabereye muri iyo mijyi yombi iri mu bice bigenzurwa n’umutwe wa AFC/M23, nyuma y’uko uwo mutwe wagabye ibitero bikomeye mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

Abayitabiriye bavuze ko ibibazo by’umutekano, imibereho mibi y’abaturage n’amakimbirane yo mu burasirazuba ari byo bikwiye gushyirwa imbere, aho gukoresha imbaraga za Leta mu gutegura impinduka za politiki zishobora kugirira akamaro abayobozi bari ku butegetsi.

Bamwe mu bigaragambyaga banasabye ko habaho ibiganiro bitaziguye hagati ya Guverinoma ya RDC na AFC/M23, kugira ngo hashakwe umuti urambye w’intambara imaze imyaka myinshi ihitana abaturage, igatuma abandi babarirwa muri za miliyoni bata ingo za bo.

Iyi myigaragambyo yabaye nyuma y’indi yari yabereye i Kinshasa ku wa 12 Kamena 2026, na yo yari igamije kwamagana umugambi wo guhindura Itegeko Nshinga. Iyo myigaragambyo yo mu murwa mukuru yatatanyijwe n’inzego z’umutekano.

Amakuru ya Reuters avuga ko imyigaragambyo yo ku wa Kabiri i Goma n’i Bukavu yabereye imbere y’abapolisi, nubwo hari harashyizweho amabwiriza abuza amakoraniro mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola.

Guverinoma ya RDC, binyuze ku muvugizi wa yo Patrick Muyaya, yashinjije AFC/M23 guhatira abaturage kujya mu mihanda. Yavuze ko iyo myigaragambyo itagaragaza mu buryo bwigenga ubushake bw’abaturage bo muri ibyo bice. Icyo kirego nticyahise gisubizwa n’abavugizi ba AFC/M23.

Itegeko rya referandumu rivuze iki?

Itegeko ryemejwe n’urukiko rigena uburyo referandumu yategurwa, abayigiramo uruhare, uburyo ubukangurambaga bwakorwa, uko abaturage batora ndetse n’uko amajwi abarurwa. Rishobora gukoreshwa ku kibazo cyo kuvugurura Itegeko Nshinga, ariko rishobora no kwifashishwa ku kindi kibazo gikomeye cy’igihugu gikeneye kubazwaho abaturage.

Ingingo ya gatanu y’Itegeko Nshinga rya RDC ivuga ko ubusugire bw’igihugu ari ubw’abaturage. Abaturage bashobora kubukoresha mu buryo butaziguye binyuze mu matora cyangwa muri referandumu, no mu buryo buziguye binyuze ku babahagarariye.

Abashyigikiye iryo tegeko bavuga ko kuba igihugu kigena neza uburyo referandumu itegurwa ari ibisanzwe muri demokarasi. Bavuga ko itegeko ubwa ryo ridahindura umubare wa manda za Perezida, ahubwo ko riha abaturage uburyo bwo kugira ijambo ku bibazo bikomeye by’igihugu.

Ubutegetsi bwa Tshisekedi na bwo bwakomeje kuvuga ko kwemeza itegeko rya referandumu ari igikorwa gisanzwe cy’inzego z’igihugu, kandi ko impaka ku Itegeko Nshinga zitagomba gushingira ku bihuha cyangwa ku nyungu za politiki.

Mu ijambo rye ryo ku wa 30 Kamena 2026, ubwo RDC yizihizaga imyaka 66 imaze ibonye ubwigenge, Tshisekedi yavuze ko gushyikiriza Urukiko rw’Itegeko Nshinga iryo tegeko byari ugukurikiza imikorere isanzwe y’inzego no kubahiriza ihame ry’uko ubutegetsi butandukanye bugenzurana. Yavuze ko ibiganiro ku Itegeko Nshinga byemewe, ariko ko bitagomba gukoreshwa mu kuyobya abaturage cyangwa kubatera ubwoba. Radio Okapi yatangaje ko Perezida yavuze ko Itegeko Nshinga ridakwiye gufatwa nk’igikoresho cyo gukemura inyungu z’igihe gito.

Ingingo ya 220 ni yo iri hagati mu mpaka

Intandaro y’impaka ni ingingo ya 220 y’Itegeko Nshinga rya RDC. Iyo ngingo ivuga ko hari amahame y’ingenzi adashobora kuvugururwa, arimo imiterere ya Repubulika, uburenganzira bw’abaturage bwo gutora, ubutegetsi bushingiye ku bahagarariye abaturage, ubwigenge bw’ubutabera, ubwisanzure bw’amashyaka ndetse n’umubare n’igihe manda za Perezida zimara.

Itegeko Nshinga rya RDC rigena ko Perezida atorwa muri manda y’imyaka itanu kandi ashobora kongera gutorwa rimwe gusa. Ibi bivuze ko Perezida adashobora kurenza manda ebyiri zikurikirana.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko nubwo hashobora gutegurwa referandumu, abaturage badakwiye kubazwa ku ngingo Itegeko Nshinga ubwa ryo ryamaze kuvuga ko zidashobora guhindurwa. Kuri bo, gukuraho cyangwa guhindura ingingo ya 220 byaba ari ugusenya urukuta rwashyizweho kugira ngo rubuze Perezida uwo ari we wese kwigundira ku butegetsi.

Ikigo cy’ubushakashatsi cya Ebuteli gisobanura ko ingingo ya 220 ari imwe mu ngingo z’ingenzi zirinda ihame ryo guhererekanya ubutegetsi muri demokarasi. Icyo kigo kivuga ko ikumira impinduka zashobora gutuma abayobozi baguma ku butegetsi igihe kitagenwe cyangwa uburenganzira bw’abaturage bukagabanywa. Ebuteli igaragaza ko impaka zose ku ivugururwa ry’Itegeko Nshinga zigomba gukorwa mu mucyo kandi abaturage bagahabwa amakuru ahagije.

Hari ariko n’abahanga mu mategeko bavuga ko ubutegetsi bushobora kugerageza gushyiraho Itegeko Nshinga rishya aho kuvugurura ingingo zimwe z’irisanzwe. Iyi ni yo nzira abatavuga rumwe n’ubutegetsi batinya kurushaho, kuko Itegeko Nshinga rishya rishobora guhindura uburyo manda zibarwa cyangwa rikavuga ko manda zakozwe hashingiwe ku Itegeko Nshinga ryakera zitabarwa mu gihe hashyizweho irishya.

Tshisekedi ashaka guhindura iki?

Félix Tshisekedi yatangiye kuyobora RDC muri Mutarama 2019, nyuma y’amatora yo mu Kuboza 2018. Yongeye gutorwa mu Kuboza 2023, atangira manda ye ya kabiri muri Mutarama 2024. Iyo manda iteganyijwe kurangira mu 2028, kandi hashingiwe ku Itegeko Nshinga ririho ubu, ni yo ya nyuma.

Mu bihe bitandukanye, Tshisekedi yavuze ko Itegeko Nshinga ryemejwe binyuze muri referandumu yo mu Ukuboza 2005, rigatangira gukurikizwa muri Gashyantare 2006, ririmo imbogamizi zituma inzego za Leta zidakora neza.

Yagiye anenga igihe kirekire gifatwa kugira ngo Guverinoma ishyirweho nyuma y’amatora, amakimbirane akunze kuvuka hagati y’abayobozi b’intara n’inteko z’intara, ndetse n’izindi ngingo avuga ko zitajyanye n’imiterere n’ibibazo bya RDC muri iki gihe.

Mu 2024, Tshisekedi yatangaje ko hazashyirwaho itsinda ry’abahanga bo muri RDC kugira ngo risuzume Itegeko Nshinga kandi ritange ibitekerezo ku byahinduka. Icyo gihe yavuze ko Itegeko Nshinga rya 2006 ryanditswe mu bihe igihugu cyari kivuye mu ntambara, bityo ko hari ibyo rigomba kunozwamo.

Icyakora, abatavuga rumwe na we barimo Martin Fayulu, Moïse Katumbi n’ihuriro rya politiki ryahoze riyobowe na Joseph Kabila bavuze ko ibyo bisobanuro ari urwitwazo rwo gukuraho imipaka ya manda za Perezida. Abayobozi bamwe ba Kiliziya Gatolika na bo basabye ko ikibazo cy’amahoro, ubukene, ruswa n’umutekano muke ari byo byabanza gukemurwa.

Tshisekedi we ntiyatangaje ku mugaragaro ko azashaka manda ya gatatu. Yagiye avuga ko ikibazo cy’umubare wa manda kitagomba gufatirwa umwanzuro na Perezida wenyine, ahubwo ko abaturage ari bo bafite ijambo rya nyuma. Iyi mvugo ni na yo ituma abamurwanya bavuga ko referandumu ishobora kwifashishwa mu kugerageza kwemeza icyemezo cyo gukomeza kuyobora.

Impaka mu gihe uburasirazuba buri mu ntambara

Izi mpaka zibaye mu gihe RDC ikomeje guhangana n’ikibazo gikomeye cy’umutekano mu burasirazuba. Goma na Bukavu, imijyi yakorewemo imyigaragambyo, biri mu bice byigaruriwe na AFC/M23 nyuma y’imirwano yabaye mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko gushyira imbere ivugururwa ry’Itegeko Nshinga muri ibi bihe bishobora kurangaza ubuyobozi n’abaturage, mu gihe hakenewe imbaraga zo kugarura amahoro, gufasha abavuye mu bya bo no kongera kunga Abanye-Congo.

Abashyigikiye ubutegetsi bo bavuga ko igihugu gishobora gukemura ikibazo cy’umutekano ari na ko kivugurura inzego za cyo. Kuri bo, imikorere mibi y’inzego, amakimbirane hagati y’ubutegetsi bwite bwa Leta n’intara ndetse n’intege nke z’ubuyobozi biri mu bituma ibibazo bya RDC bidakemuka.

Icyakora, kuba imyigaragambyo yabereye mu duce tugenzurwa n’umutwe urwanya Leta bituma buri ruhande rushinja urundi gukoresha abaturage mu nyungu za politiki. Guverinoma ivuga ko AFC/M23 iri gukoresha ikibazo cy’Itegeko Nshinga mu gushaka kwerekana ko abaturage bayishyigikiye, mu gihe abayobozi b’uwo mutwe bavuga ko abaturage bafite uburenganzira bwo kugaragaza icyo batekereza ku miyoborere y’igihugu cyabo.

Kwemeza itegeko rigenga referandumu n’Urukiko rw’Itegeko Nshinga ntabwo bihagije kugira ngo referandumu ihite iba. Hagomba kubanza kugaragazwa ikibazo nyirizina abaturage bazabazwaho, hagakurikizwa inzira ziteganywa n’Itegeko Nshinga, hagategurwa urutonde rw’abatora kandi hakaboneka amafaranga n’ibikoresho byo gutegura igikorwa mu gihugu kinini kandi gifite ibice byinshi byugarijwe n’umutekano muke.

Hazakenerwa kandi gusobanura niba abaturage babazwa kuvugurura ingingo zimwe cyangwa kwemeza Itegeko Nshinga rishya. Icyo kibazo gishobora kuvamo urugamba rukomeye mu nkiko, mu Nteko Ishinga Amategeko no mu mihanda.

Icyemezo cy’urukiko rero gifunguye icyiciro gishya cy’impaka, ariko ntikiraha Tshisekedi uburenganzira bwo kwiyamamariza manda ya gatatu. Kugira ngo ibyo bishoboke, hagomba kubaho izindi mpinduka zikomeye kandi zishobora guhangana n’imbogamizi y’ingingo ya 220.

Mu myaka ibiri isigaye mbere y’uko manda ya kabiri ya Tshisekedi yegereza umusozo, ikibazo cy’Itegeko Nshinga gishobora gukomeza kuba kimwe mu bizagena isura ya politiki ya RDC. Uko ubutegetsi buzayobora izi mpaka, uko abatavuga rumwe na bwo bazitwara n’uko abaturage bazagaragaza ubushake bwabo bizagena niba igihugu kizagera ku matora ya 2028 mu mahoro cyangwa niba impaka kuri manda ya gatatu zizongera amakimbirane asanzwe ari menshi.

Perezida Félix Tshisekedi yiyamamariza kuri Stade des Martyrs i Kinshasa, ku wa 19 Ugushyingo 2023. (Ifoto: The Great Lakes Eys)

Ibitekerezo