Robert Cyubahiro McKenna wa RBA yasezeranye

Umunyamakuru wa RBA, Cyubahiro Robert McKenna yasezeranye imbere y‘amategeko n’umukunzi we, Uwase Louise mu muhango wabaye kuri uyu wa 25 Kamena 2026, Ibirori byo gusezerana imbere y’amategeko byabereye ku biro by’Umurenge wa Kinyinya mu Mujyi wa Kigali.

Ku wa 12 Gashyantare 2026, ni bwo McKenna yambitse impeta y’urukundo Uwase Louise.

Icyo gihe mu butumwa yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga buherekejwe n’amafoto ari kumwe n’umukunzi we, Robert Cyubahiro McKenna yanditse agira ati “Kuzibanira iteka bishyizwe ku mugaragaro. Igisubizo cy’isengesho ryanjye, rukundo rwanjye, fiancée wanjye. tuzahorane iteka.”

Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, Robert Cyubahiro McKenna na Louise Uwase bazakora ubukwe ku wa 11 Nyakanga 2026.

McKenna ni umunyamakuru umenyerewe mu biganiro by’imyidagaduro kuri Magic FM mu kiganiro Magic Drive.

Uyu musore yabanje gukorera Royal FM mbere y’uko yerekeza muri RBA.Amaze imyaka itari mike akora mu kigo cya RBA, aho yibanda cyane ku biganiro by’imyidagaduro, imikino, ndetse n’amakuru agezweho.

Yize ibijyanye n’itangazamakuru n’itumanaho rya rubanda (Journalism and Mass Communication) muri Kaminuza ya Mount Kenya University (MKU).

Ku mbuga nkoranyambaga ze nka Robert Cyubahiro kuri X, McKenna ntabwo ahisha ko ari umufana ukomeye w’ikipe ya APR FC mu Rwanda, ndetse na Liverpool FC yo mu Bwongereza.

Agaragaza ko ari umuntu ukunda indirimbo zo mu njyana ya Country Music, gusoma binyuze mu binyamakuru (newspapers), ndetse n’inzoga nziza zanditse nka whisky.

Azwiho gutanga ibitekerezo bitandukanye ku bijyanye n’umuryango, cyane cyane agira inama abasore n’abakobwa kwirinda ingeso n’imyitwarire yabagonganisha n’amategeko cyangwa ikabasenyera.

McKenna yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we (photo: screenshoots)

Ibitekerezo