Rusizi: Umugabo akurikiranyweho gusambanya umwana we inshuro ebyiri

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye iperereza ku mugabo w’imyaka 35 wo mu Murenge wa Nyakabuye, mu Karere ka Rusizi, ukekwaho gusambanya umukobwa we w’imyaka 15 inshuro ebyiri.

Uyu mugabo utuye mu Mudugudu wa Bugumya, Akagari ka Kamanu, yatawe muri yombi nyuma y’uko uwo mwana we amenyesheje umwarimu umwigisha ko se yari amaze kumukorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Amakuru yatangajwe avuga ko uwo mwana ubusanzwe yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza kuri GS Kiyovu. Ubwo yageraga ku ishuri, yabwiye umwarimu we ko se yamusambanyije inshuro ebyiri, akabikora abanje kumushukisha amafaranga ndetse akamubwira ko ari kumutegurira uko azitwara amaze gushaka umugabo.

Uwo mwarimu na we ntiyabyihereranye ahubwo yahise abimenyesha abandi bantu bakuru n’inzego zibishinzwe, bituma Polisi na RIB bihutira kugera muri urwo rugo no gutangira gukurikirana iki kibazo amazi atatarenga inkombe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabuye, Kimonyo Kamari, yemeje ayo makuru ko ukekwaho icyaha yashyikirijwe inzego z’iperereza, ubu akaba ari kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyakabuye kugira ngo atangire gukorweho iperereza nk’uko Igihe dukesha iyi nkuru cyabitangaje.

Uyu mwana we yajyanywe ku Bitaro bya Mibilizi, mu ishami rya Isange One Stop Center, kugira ngo ahabwe ubuvuzi, ubufasha bwo kumuganiriza, kumugira inama no kumusana mu mutima ndetse hanakusanywe ibimenyetso bishobora kwifashishwa mu iperereza.

Abaturanyi b’uyu muryango bavuze ko batari basanzwe bazi ko umwana akorerwa iryo hohoterwa, ndetse ko umuryango we utari uzwiho amakimbirane. Ibi bigaragaza ko ihohoterwa rikorerwa abana rishobora kumara igihe ritamenyekana, cyane cyane iyo uwarikoze ari umuntu umwana asanzwe yizera cyangwa amurera.

Ibi byamenyekanye nyuma y’uko umwana yatinyutse akabibwira umwarimu we. Ababyeyi, abarimu n’abandi bantu bita ku bana basabwa kubatega amatwi no guhita batanga amakuru igihe umwana agaragaje ko yahohotewe, aho kumushinja kubeshya cyangwa kugerageza guhuza imiryango.

Ubusanzwe, Ibigo cya Isange One Stop Center, aho biherereye hose mu gihugu, bitanga serivisi z’ubuvuzi, isanamitima, ubufasha mu by’amategeko n’iperereza ku bahuye n’ihohoterwa ku buntu. Izo serivisi ziboneka amasaha 24 kuri 24 mu bitaro by’uturere byo hirya no hino mu gihugu.

Amategeko y’u Rwanda ateganya ko gukora imibonano mpuzabitsina n’umuntu utarageza ku myaka 18 ari icyaha cyo gusambanya umwana. Umuntu ugihamijwe n’urukiko ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 20 na 25. Igihano gishobora kuba igifungo cya burundu bitewe n’imyaka umwana umwana afite cyangwa izindi ngaruka zikomeye zatewe n’icyaha.

Abafite amakuru ku ihohoterwa rikorerwa abana bashobora guhamagara umurongo utishyurwa wa Polisi, 116, uwa Isange One Stop Center, 3512, cyangwa uwa RIB, 166.

Mu gihe uyu mugabo atarahamywa ibyaha n’urukiko, aracyafatwa nk’umwere.

Ibiro by’Umurenge wa Nyakabuye. Ifoto: Radio/TV10, Instagram

Ibitekerezo