Abantu bane batawe muri yombi muri Kenya mu iperereza ku rupfu rw’inzovu 18 zapfiriye mu rusobe rw’ibidukikije rw’Amboseli, bikekwa ko zishobora kuba zarariye ibiribwa byandujwe n’uburozi bukomeye.
Abafashwe ni Abanyakenya batatu n’Umunyatanzaniya umwe. Ikigo gishinzwe kurengera inyamaswa zo muri Kenya, Kenya Wildlife Service (KWS), cyatangaje ko bose barekuwe by’agateganyo, mu gihe iperereza rigikomeje.
Izi nzovu zapfuye mu bihe bitandukanye guhera mu mpera za Kamena 2026, ahanini muri Pariki y’Igihugu y’Amboseli no mu duce tuyikikije twa Kimana Sanctuary na Kuku Ranch.
Ibizamini by’ibanze byakorewe muri laboratwari byagaragaje ibimenyetso by’ikinyabutabire cya “cyanide” mu byakuwe mu nda z’izo nzovu. Hari kandi izasanzwemo inyanya, bituma abashinzwe iperereza bakeka ko zishobora kuba zarariye izateweho cyangwa zandujwe n’imiti yica udukoko.
Zimwe muri izo nzovu zabanje kugira intege nke, kunanirwa kugenda no guhumeka, ndetse zigira ubumuga bw’igice cy’umubiri, mbere yo gupfa nyuma y’umunsi umwe cyangwa ibiri. Nyinshi mu zapfuye zari ingore zikuze n’ibyana bya zo.
Mu gikorwa cyo gusaka cyakorewe mu gace ka Tikondo, muri Loitoktok, abashinzwe umutekano bafashe imiti n’ibindi binyabutabire bikekwa ko bishobora kuba bifite uburozi. Bikekwa ko bimwe muri byo byinjijwe muri Kenya bivuye mu kindi gihugu. Byoherejwe muri laboratwari kugira ngo hamenyekane neza ibigize n’aho bihuriye n’urupfu rw’izo nzovu.
Abategetsi bashimangiye ko ifatwa ry’abo bantu n’imiti yabonetse bidahagije ngo hemezwe ko bakoze icyaha. Baracyashakisha undi muntu wa gatanu ukekwaho kuba afite amakuru yafasha iperereza nk’uko Reuters yabitangaje.
Abahinzi bo mu gace ka Kimana bahakana ko imiti bakoresha ku nyanya ari yo yishe inzovu. Bibaza impamvu nta nka, ihene cyangwa izindi nyamaswa zarishije muri iyo mirima zapfuye. Abashinzwe iperereza na bo ntibaramenya niba ubwo burozi bwarageze mu bihingwa ku bw’impanuka cyangwa niba hari uwabushyizemo nkana.
Kimana ni agace k’ubuhinzi kari mu nzira inzovu n’izindi nyamaswa zinyuramo hagati y’Amboseli na Tsavo. Urupfu rw’izi nzovu rwongeye kugaragaza ubukana bw’amakimbirane aterwa no kwegerana kw’imirima n’ahantu inyamaswa zo mu gasozi ziba.

Ibitekerezo