Umuyobozi ukomeye w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Zambia, Brian Mundubile, yashinjwe icyaha cyo kugambanira igihugu, nyuma y’iminsi mike atawe muri yombi mu bihe bikomeje kurangwa n’umwuka mubi wa politiki wakurikiye amatora y’Umukuru w’Igihugu yo ku wa 13 Kanama 2026.
Mundubile wari umukandida w’ishyaka National Reconciliation Party for Unity and Prosperity (NRPUP), yashinjwe iki cyaha ari kumwe na Makebi Zullu, wari umukandida ku mwanya wa Visi Perezida ku itike imwe na we. Amakuru yatangajwe n’abunganizi babo avuga ko muri rusange abantu 18 ari bo bamaze gushinjwa icyaha cyo kugambanira igihugu muri uru rubanza.
Mundubile yari amaze ibyumweru hafi bibiri yihishe mbere yo kwishyikiriza inzego z’umutekano, nyuma aza gufatwa ku wa Kane tariki ya 27 Kanama. Polisi ya Zambia yari yabanje kumubaza hamwe na Zulu ku byaha bikekwa byo guhungabanya umutekano w’igihugu, bombi bakomeza gufungirwa i Lusaka mu gihe iperereza ryakomezaga.
Ibi bifitanye isano n’ibyabaye nyuma y’amatora yo ku wa 13 Kanama, ubwo inzego z’umutekano zagabaga igitero ku rugo rwa Mundubile ruherereye i Kabulonga muri Lusaka. Abategetsi bavuze ko muri icyo gikorwa habonetse imbunda n’ibindi bikoresho bya gisirikare, ibintu byatumye bakeka ko hari umugambi washoboraga guhungabanya umutekano w’igihugu. Mundubile n’abo mu ruhande rwe bahakanye ibyo birego, bavuga ko ari ibihimbano bishingiye kuri politiki.
Muri icyo gikorwa kandi, uwahoze ari Minisitiri muri Zambia, Mutotwe Kafwaya, yarashwe arapfa, mu gihe abandi bantu 11 bafashwe. Urupfu rwe ndetse n’ifatwa ry’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi byakuruye impungenge mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu.
Amatora yakurikiwe n’impaka
Mundubile yabaye uwa kabiri mu matora y’Umukuru w’Igihugu, inyuma ya Perezida Hakainde Hichilema watorewe kuyobora Zambia manda ya kabiri. Imibare yatangajwe nyuma y’amatora yagaragaje ko Hichilema yagize amajwi agera kuri 60%, naho Mundubile akagira hafi 38%.
Mundubile yanze kwemera ibyavuye mu matora, avuga ko habayemo amakosa n’ibikorwa byayagizemo ingaruka. Yateganyaga kwitabaza ubutabera, ariko ku wa 24 Kanama, wari umunsi wa nyuma wo gutanga ikirego ku byavuye mu matora, inkiko zikuru zirimo n’Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga zarafunzwe. Ubuyobozi bw’ubutabera bwavuze ko byatewe n’impamvu z’umutekano.
Mbere yo gufatwa, Mundubile na Makebi Zulu bari barahungiye mu nyubako y’Umuryango w’Abibumbye i Lusaka kubera gutinya gutabwa muri yombi. Nyuma baje kuva muri iyo nyubako, Mundubile yishyikiriza Polisi.
Komiseri Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe Uburenganzira bwa Muntu, Volker Türk, yari agaragaje impungenge ku ifatwa ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, asaba Zambia kubahiriza amategeko no guha abafashwe uburenganzira bwose bwo kuburanishwa mu mucyo.
Biteganyijwe ko Perezida Hichilema arahira ku wa 1 Nzeri 2026, agatangira manda ye ya kabiri, mu gihe ikibazo cya Mundubile n’abandi bashinjwa kugambanira igihugu gitegerejwe kujyanwa imbere y’ubutabera.

Ibitekerezo