AmakuruPolitiki

Rutsiro: Abakozi bane ba SACCO bakurikiranyweho kwiba miliyoni 88 Frw

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi abantu bane bakoreraga Umurenge SACCO yo mu Murenge wa Kigeyo mu Karere ka Rutsiro, bakekwaho kunyereza umutungo w’icyo kigo cy’imari no gukoresha inyandiko mpimbano.

RIB yatangaje ko aba bantu bakekwaho kunyereza amafaranga angana na 88.356.530 Frw no gukoresha inyandiko mpimbano.

Abatawe muri yombi barimo Havugimana James wari Umuyobozi wa SACCO ya Kigeyo, Nishimwe Espérance wari ushinzwe kwakira no kubika amafaranga, Uwanyirijuru André wari ushinzwe ibaruramari ndetse na Nsabimana Evariste wari uhagarariye ishami ry’iyo SACCO rya Nkora.

RIB yavuze kandi ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko hakoresheje inyandiko mpimbano mu guhishira uko ayo mafaranga yakoreshejwe.

Mu bihano biteganywa n’Ingingo ya 10 y’Itegeko n°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa mu Rwanda uhamijwe icyaha cyo kunyereza umutungo ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10).

Uretse igihano cy’igifungo, ubihamijwe n’urukiko ahanishwa n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri zishanu (5) z’agaciro k’umutungo yanyereje.

Ingingo ya 276 y’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 ryerekeye ibyaha n’ibihano muri rusange mu Rwanda riteganya ko, Uhamijwe icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu (5) n’irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda hagati ya miliyoni 3 Frw na miliyoni 5 Frw, cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *