Rutsiro: Uburezi ku bafite ubumuga ni ingorabahizi.

Text size

Mu gihe uburezi budaheza bukomeje gushimangirwa mu Rwanda, mu Karere ka Rutsiro haracyagaragara imbogamizi zituma bamwe mu bana bafite ubumuga bukomatanyije batabasha kugera ku ishuri no kubona uburezi bukwiye.

Ku Ishuri rya centre ya komera, riherereye mu murenge wa mushubati ni rimwe mu mashuri yigaho abana bafite ubumuga bukomatanyije, ryigaho abana barenga 20 bafite bumuga.

Abarezi n’ababyeyi b’aba bana bavuga ko bishimira serivisi bahabwa ku ishuri, ariko bagasaba ko hakongerwa ingamba zo gukemura ibibazo bikizitira abana bamwe bigatuma  batitabira amasomo.

Bamwe mu babyeyi bavuga ko intera ndende iri hagati y’ingo zabo n’ishuri, hamwe n’uko abana bamwe badashobora kugenda, bituma kubageza ku ishuri bibagora.

Murekatete Albertine, umubyeyi ufite umwana ufite ubumuga, avuga ko bigoye kuko hari uba afite umwana uri mu myaka 12 kuzamura bityo ku mugeza ku ishuri bikaba bidashoboka kubera intera ndende y’aho ishuri riri.

ati:“Umwana kumwizanira biragoye kuko niba umwana afite nk’imyaka 12, urumva kumuheka mu mugongo ukamukorana urugendo rw’isaha umujyana ku ishuri, urumva se bitagoranye. Icyo rero ni kimwe mu bibazo bituma abana bose batitabira ishuri.”

Avuga ko iki kibazo gituma hari abana bafite ubushobozi bwo kwiga ariko ntibabone uko bagera ku ishuri buri munsi.

Ishuri ryita ku bana bafite ubumuga ryo mu murenge wa mushubati, ifoto: kigali24

Abarezi na bo bavuga ko hakwiye gushakwa ubundi buryo bwafasha abana baturuka kure, kugira ngo ikibazo cy’ingendo kitaba imbogamizi ku burenganzira bwabo bwo kwiga.

Ayobamvuga Veronique, umwe mu barezi bita ku bana bafite ubumuga i Rutsiro, asanga kubaka ibigo byakira aba bana bakahiga ndetse bakahacumbika byafasha cyane imiryango ibafite.

ati:“Twumva habaye uburyo bakubakirwa ikigo bakiga ariko bakanararamo, ari byo byafasha ababyeyi baturuka kure.”

Uyu murezi avuga ko uburyo nk’ubu bwafasha abana bafite ubumuga bukomatanyije kubona amasomo hatabayeho ikibazo cy’urugendo rurerure cyangwa ubushobozi buke bw’imiryango yabo.

Abanyeshuri biga ku kigo cya komera mu karere ka Rutsiro, ifoto: kigali24

Ubushobozi bw’imiryango na bwo ni imbogamizi

Ababyeyi bavuga ko ikibazo kitagarukira ku ngendo gusa, kuko hari n’ababura ubushobozi bwo kugurira abana babo ibikoresho by’ishuri bikenewe.

Bavuga ko kuba umwana afite ubumuga akenshi bisaba ibikoresho cyangwa ubufasha bwihariye, kandi ko hari imiryango idafite ubushobozi buhagije bwo kubibona.

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko amashuri yita ku bafite ubumuga akiri make

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Umuganwa Marie Chantal, avuga ko ubuyobozi buzi iki kibazo, kandi ko imwe mu mpamvu zikomeye zituma abana benshi batabona serivisi z’uburezi ari ubuke bw’amashuri yita ku bana bafite ubumuga.

Ati:“Amashuri ntahagije ariko n’ubundi turacyakomeje gushishikariza abafatanyabikorwa, bijyanye na serivisi y’uburezi budaheza kugira ngo aba bana barusheho kwitabwaho. Ubona ko hakenewe imbaraga cyangwa se abafatanyabikorwa bashora imari muri icyo gikorwa.”

Mu Karere ka Rutsiro habarurwa abana barenga 450 bafite ubumuga, ariko abagera ku 100 ni bo babasha kubona serivisi z’uburezi, cyane cyane abafite ubumuga bukomatanyije.

Ibi bivuze ko umubare hakiri munini w’abana bafite ubumuga utarabasha kubona uburezi nk’uko ababyeyi babo babyifuza.

Ababyeyi bavuga ko hakwiye gukomeza gushakwa uburyo bwihariye bwo gufasha aba bana, cyane cyane abafite ubumuga bukomatanyije, kugira ngo intera, ubushobozi buke bw’imiryango n’ubuke bw’amashuri bitaba impamvu ibabuza gukomeza amashuri.

Kuri bo, uburezi budaheza ntibukwiye kugarukira ku kubaka amashuri gusa, ahubwo hakwiye no kurebwa uburyo abana badashobora kugenda cyangwa abaturuka kure bafashwa kugera ku ishuri no kubona serivisi zijyanye n’uburezi bwiza.

Ikigo cyita ku bafite ubumuga i Rutsiro, ifoto: kigali24

Ibitekerezo