Mu gihugu cya Kenya, ikibazo gikomeye kiri kwibasira uburezi aho amashuri menshi yo mu bice by’icyaro agenda asigara nta banyeshuri bayigamo, bigatuma afungwa rimwe ku rindi.
Guverinoma ya Kenya yatangaje ko amashuri ya Leta agera kuri 2,145 yamaze guhura n’iki kibazo gikomeye, bitewe ahanini n’uko ababyeyi bahitamo kohereza abana babo kwiga mu mashuri yo mu mijyi afite ibikoresho bihagije n’abarimu benshi.
Iki kibazo cyatangiye gukaza umurego nyuma y’ivugururwa rya gahunda y’uburezi ryashyizweho mu mwaka wa 2017, aho igihugu cyatangiye gukoresha gahunda nshya ishingiye ku guteza imbere ubushobozi bw’umunyeshuri (Competency-Based Curriculum – CBC). Iyi gahunda yashyize imbere amasomo ashingiye ku bikorwa ngiro, guhanga udushya n’ubumenyi ngiro kurusha kwibanda gusa ku bizamini.
Icyakora, amashuri menshi yo mu cyaro ntiyashoboye kugendana n’iyo gahunda nshya kuko yaburaga laboratwari, ibyumba by’amashuri bihagije, ibikoresho by’uburezi ndetse n’abarimu bafite amahugurwa akenewe. Ibyo byatumye ababyeyi benshi bafata icyemezo cyo kwimurira abana ba bo mu mashuri yo mu mijyi cyangwa ayegereye, nubwo bisaba urugendo rurerure.
Mu ishuri ribanza rya Kaliluni, riherereye mu majyepfo ya Kenya, abanyamakuru basanze ibyumba by’amashuri birimo ibitabo binyanyagiye hasi ariko nta mwarimu cyangwa umunyeshuri uhari. Mu myaka itatu ishize gusa, iri shuri ryavuyemo abanyeshuri barenga 200 birangira rifunze.
Umwana w’umukobwa witwa Maureen Mwisiwa, ufite imyaka 12, yavuze ko ababazwa no kumara iminsi adakurikira amasomo mu gihe bagenzi be bo mu yandi mashuri bakomeje kwiga.
Yagize ati: “Birambabaza kubura amasomo buri munsi kandi abandi bana bo bakomeje kujya ku ishuri”.
Nyina wa Maureen, Josephine Muasya, yavuze ko nta yandi mahitamo afite uretse kwimurira umukobwa we mu rindi shuri riri nko ku bilometero umunani uvuye iwabo. Kugerayo bisaba kurenga isaha yose agenda n’amaguru anyuze mu mihanda mibi.
Uyu mubyeyi yavuze ko yari yarizeye ko Leta izohereza abarimu benshi kandi ikubaka ibikorwa remezo bikenewe kugira ngo ishuri rya bo rikomeze gukora, ariko ubu ngo yamaze gutakaza icyizere.
Abahanga mu burezi bavuga ko gahunda nshya y’amasomo ubwa yo atari yo kibazo nyamukuru, ahubwo ikibazo ari uko amashuri menshi yo mu cyaro atigeze ahabwa ubushobozi bwo kuyishyira mu bikorwa.
Impuguke mu burezi Mark Kasyoki yasobanuye ko amashuri menshi yo mu cyaro adafite laboratwari cyangwa ibikoresho byifashishwa mu kwigisha siyansi n’ikoranabuhanga, nyamara ayo masomo ari mu y’ingenzi muri gahunda nshya.
N’abarimu ubwa bo bavuga ko batabonye amahugurwa ahagije yo kwigisha hakurikijwe iyo gahunda nshya, cyane cyane abakorera mu bice by’icyaro.
Mu Ntara ya Kitui, umubyeyi witwa Tabitha Katingu yavuze ko yimuriye abana be mu rindi shuri kuko yashakaga ko babona uburezi bufite ireme. Yavuze ko gahunda nshya yagombaga guteza imbere amashuri yose, cyane cyane ayo mu bice bikennye, aho kuyasubiza inyuma.
Hari n’izindi mpamvu zongera iki kibazo. Bamwe mu baturage bavuga ko muri iki gihe imiryango myinshi itakibyara abana benshi nk’uko byahoze, mu gihe abandi basiga icyaro bakimukira mu mijyi gushaka akazi n’ubuzima bwiza.
Umuturage witwa Sarah Mumbua yavuze ko ubuzima bukomeje guhenda ku buryo urubyiruko rwinshi rutinya kubaka imiryango minini, bityo umubare w’abana bavukira mu byaro ukagenda ugabanuka.
Imibare yerekana ko mu mwaka wa 2023 hafi 70% by’Abanyakenya bari bagituye mu cyaro. Icyakora, biteganyijwe ko nibikomeza gutya, bitarenze umwaka wa 2050, abaturage barenga kimwe cya kabiri bazaba batuye mu mijyi.
Minisitiri w’Uburezi wa Kenya, Julius Ogamba, yavuze ko bidashoboka gukomeza gukoresha amafaranga menshi ku ishuri rifite abanyeshuri bake cyane. Yavuze ko ishuri rifite abana nka 10 gusa rigasaba umuyobozi, umwarimu, umuzamu n’ibindi bikoresho bidahuye n’ukuri kw’igihe.
Ku rundi ruhande, abarimu n’impuguke mu burezi basaba Leta gushyiraho uburyo bwo kugabanya ubucucike mu mashuri yo mu mijyi no kongera ishoramari mu mashuri yo mu cyaro, harimo kubaka laboratwari, kongera abarimu no gutanga ibikoresho bihagije.
Bavuga ko umwana wese, yaba yiga mu ishuri rito ryo mu cyaro cyangwa mu rinini ryo mu mujyi, akwiriye guhabwa amahirwe angana yo kubona uburezi bufite ireme. Niba nta ngamba zihutirwa zifatwa, impungenge ni uko amashuri menshi yo mu cyaro azakomeza gufungwa, bikabangamira uburenganzira bw’abana bo muri ibyo bice bwo kubona uburezi no kongera icyuho hagati y’icyaro n’umujyi.

Ifoto: Brian Inganga.
Ibitekerezo