Ubufaransa buri kwitegura undi munsi w’imyigaragambyo rusange, mu gihe abanyeshuri basaba ko hakongerwa amafaranga ashorwa mu burezi no kunoza uburyo amashuri akora.
Abanyeshuri basanzwe bigaragambya hanze y’amashuri hirya no hino mu gihugu, mu gihe abantu ibihumbi n’ibihumbi biteganijwe kujya mu mihanda uyu munsi mu gihe amashyirahamwe y’abakozi akomeye yifatanyije n’imyigaragambyo.
Imyigaragambyo ya mbere yateguwe mu mpera z’ukwezi gushize mu Mujyi wa Paris, aho impamvu yafashwe n’ishyirahamwe ry’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye rya Union Syndicale Lycéenne (USL), ryasabye ko habaho ihagarikwa ry’ibikorwa hirya no hino mu gihugu.
Kuva icyo gihe imyigaragambyo yakwirakwiriye mu gihugu hose – kuva Lille, kugera Marseille, Nantes – kandi amashuri amagana yafunzwe igice cyangwa burundu.
Kuri uyu wa Kabiri, Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, byatangaje ko abanyeshuri bo muri Paris bubatse bariyeri bifashishije ibisanduku by’imyanda kandi bazamuye ibyapa byanditseho ngo: “Turashaka kumvwa, aho guterwa ibyuka biryana mu maso” kandi “ejo hazaza hacu hagomba kwitabwaho”.
Nubwo imyigaragambyo myinshi yabaye mu mahoro, indi yazamutse ivamo urugomo – amashuri yatwitswe, abagera kuri 215 barakomereka ndetse n’abantu barenga 5,000 batawe muri yombi mu cyumweru gishize.
Ku wa Mbere w’ejo hashize, umunyeshuri umwe yakubiswe ukuboko nyuma yo gutoragura gerenade ya polisi.
Guverinoma ivuga ko abapolisi 715 na bo bakomeretse kuva imyigaragambyo yatangira i Paris mu mpera za Nzeri.
Kuri uyu wa Kabiri, abanyeshuri b’ingimbi bahagaze kuri bariyeri bashyize hanze y’amashuri kuva Lille mu majyaruguru kugera Marseille mu majyepfo.

Ibitekerezo