Indirimbo hafi ya zose za Vestine na Dorcas zizakomeza gucungwa na MIE Empire y’umujyanama wabo Murindahabi Iréné), n’ubwo aba baramyi batangaje ku mugaragaro ko batandukanye na we ngo bakore muzika mu bwigenge.
Iki cyemezo cyo guhagarika ubufatanye kije nyuma y’imyaka hafi itandatu bakorana kuva mu mpera z’umwaka wa 2020.
Ku wa 2 Kanama 2021, Vestine na Dorcas bafatanyije na Nyina basinye amasezerano mashya y’imyaka 5 yo gukomezanya na MIE.
Ibyo M. Iréné yagombaga gutanga birimo gushora imari mu gukora indirimbo (amajwi n’amashusho), kuzamamaza, kwishyura amashuri y’aba bakobwa, kubitaho mu buzima busanzwe (imyambaro, kwivuza), n’ibindi.
Mu gihe bafatanyaga, M. Irene yabageneraga inkunga y’Imibereho iri hejuru y’ibihumbi 300 Frw buri kwezi.
Amasezerano yavugaga ko ushaka kuyasesa agomba kubimenyesha undi mbere y’iminsi 30, Aba bakobwa bo bahamagaye M. Irene kuri telefoni bamubwira ko batandukanye, itangazo rihita risohoka ako kanya.
Amakuru mashya n’icukumbura rya hafi ryakozwe n’umunyamakuru wa Inyarwanda ryerekanye ko iby’aya masezerano biteye mu buryo bukurikira.
Amasezerano yabo ya mbere yari ay’imyaka 3 gusa (yangiye muri 2025). Kuva mu ntangiriro za 2026 bakoranaga nta masezerano mashya basinye.
Uburenganzira bw’indirimbo: Mu mategeko, Vestine na Dorcas nta burenganzira na buke bafite ku ndirimbo 12 bakoze bakiri muri MIE.
Ingingo z’aya masezerano zigaragaza ko uburenganzira bwose ku ndirimbo zakozwe muri ubwo bufatanye bwari ubwa MIE Entertainment Ltd.
Mu yandi magambo, mu gihe aya masezerano yaba akigenderwaho nk’uko bamwe mu banyamategeko babivuga, Vestine na Dorcas nta ndirimbo n’imwe bafiteho uburenganzira busesuye mu mategeko.
Agaciro k’indirimbo imwe: Niba bashaka kwegukana izo ndirimbo, amasezerano basinye avuga ko bagomba kwishyura Miliyoni 5 Frw kuri buri ndirimbo (Zose hamwe ni Miliyoni 60 Frw).
Muri aya masezerano hashyizwemo ingingo ivuga ko buri ndirimbo umuhanzi yifuza kwegukana asabwa kuyishyura Miliyoni 5 Frw.
Iyo ushingiye ku bihangano byasohotse kuri MIE Music, bigaragara ko mu gihe cy’ubufatanye bwabo bakoze nibura indirimbo 12.
Mu gihe Vestine na Dorcas baba bifuza kwegukana uburenganzira kuri izo ndirimbo zose, byabasaba kwishyura amafaranga agera kuri Miliyoni 60 Frw, buri ndirimbo ibarirwa agaciro ka Miliyoni 5 Frw.
Abanyamategeko bavuga ko kuba barakomeje gukorana muri 2026 nta masezerano mashya, bishobora gutuma bigendera ku ngingo za ya masezerano ya mbere

Ibitekerezo