Lindsey Graham, umwe mu basenateri bakomeye bo mu Ishyaka ry’Abarepubulikani muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ndetse akaba yari inshuti ya hafi ya Perezida Donald Trump, yitabye Imana ku myaka 71 nyuma y’uburwayi bwatunguranye.
Ibiro bye byatangaje ko Graham yapfuye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu nyuma y’uburwayi bwamufashe igihe gito, mu gihe mbere ya ho nta kibazo cy’ubuzima cyari kizwi kimurangwaho.
Urupfu rwe rwabaye inkuru y’akamaramaza kuko rwabaye nyuma y’umunsi umwe gusa avuye mu murwa mukuru wa Ukraine, Kyiv, aho yari yagiriye uruzinduko agahura na Perezida Volodymyr Zelensky ku wa Gatanu. Mbere y’urwo rugendo yari agaragara afite ubuzima bwiza kandi akomeje ibikorwa bye bya politiki nk’ibisanzwe.
Perezida Donald Trump yamwunamiye amwita “umunyamerika w’ukuri wakundaga igihugu cye” ndetse avuga ko azasigara yibukwa nk’umwe mu bayobozi bagize uruhare rukomeye muri politiki y’Amerika.
Lindsey Graham yinjiye muri Sena y’Amerika mu mwaka wa 2002 ahagarariye Leta ya South Carolina. Mu myaka isaga 20 yamaze muri Sena, yabaye umwe mu banyapolitiki bafite ijambo rikomeye cyane mu bibazo by’ububanyi n’amahanga n’umutekano mpuzamahanga.
Mu bihe bya vuba, Graham yari azwi cyane kubera gushyigikira Ukraine mu ntambara ihanganyemo n’u Burusiya. Mu gihe bamwe mu bayobozi ba Repubulikani, barimo na Donald Trump, bagaragazaga ubushake bwo kugirana ibiganiro n’u Burusiya no kugabanya inkunga ihabwa Kyiv, Graham we yakomeje gusaba ko Ukraine yongererwa intwaro ndetse u Burusiya bugafatirwa ibihano bikomeye.
Mu ruzinduko rwe rwa nyuma i Kyiv, yari ari gukorana n’abandi basenateri ku mushinga w’itegeko rigamije gukaza ibihano byafatiwe u Burusiya, avuga ko ryari guha Perezida Trump “ibikoresho bya politiki” byo gufasha guhagarika iyo ntambara.
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yavuze ko yababajwe cyane n’urupfu rwa Graham. Yibukije ko kuva u Burusiya bwatangiza intambara yeruye muri Ukraine mu 2022, Graham yari amaze kugirira urwo gihugu ingendo zigera ku 10, kandi ko yakomeje kubaba hafi mu bihe bikomeye.
Zelensky yavuze ko isi ibuze umuyobozi wari ufite ubutwari, uharanira amahoro kandi ushyigikira ibihugu birwanira ubwisanzure.
Nubwo mu myaka yashize Graham yari yaranenze bikomeye Donald Trump, ibintu byaje guhinduka. Mu mwaka wa 2015 yavuze ko Trump akoresha amagambo acamo abantu ibice kandi atihanganira abanyamahanga. Mu gihe cyo kwiyamamaza kwa Trump mu 2016, yanavuze ko kumugira umukandida byari kuzatuma Abarepubulikani batsindwa.
Nyuma y’imvururu zabereye ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’Amerika (Capitol) muri Mutarama 2021, Graham yavuze ko urugendo rwe rwa politiki na Trump rugomba kurangirira aho.
Icyakora, nyuma y’igihe gito yongeye kuba umwe mu bamushyigikiye cyane. Yanze ko Trump ahamwa n’ibyaha mu rubanza rwo kumukuraho ku butegetsi, ndetse yanamushyigikiye mu matora ya Perezida yo mu 2024.
Mu kiganiro yigeze kugirana n’itangazamakuru, Graham yavuze ko nubwo Trump afite intege nke zimwe na zimwe, yemera ko yakoze byinshi byiza birimo gukaza umutekano ku mupaka wa Amerika na Mexique, kwica Qasem Soleimani wahoze ayoboye ingabo zidasanzwe za Iran no gushyiraho abacamanza bafite imyumvire y’aba-conservateurs.
Mu rwego rw’ububanyi n’amahanga, Graham yari azwi nk’umunyapolitiki washyigikiraga ko Amerika ikoresha imbaraga za gisirikare aho bibaye ngombwa. Yashyigikiye intambara yo muri Iraq nyuma y’ibitero byo ku wa 11 Nzeri 2001, ndetse yanamaganye icyemezo cyo kuvana ingabo za Amerika muri Afghanistan mu 2021, avuga ko cyashyize umutekano wa Amerika mu kaga.
Yari kandi umwe mu banyapolitiki bakomeye bashyigikiye Leta ya Israel. Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yavuze ko Graham yari umwe mu nshuti zikomeye igihugu cye cyagize muri Amerika, ashimangira ko yahoraga yemera ko umutekano wa Israel n’uwa Amerika bifitanye isano ya hafi.
Urupfu rwa Lindsey Graham rusize icyuho gikomeye muri politiki ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyane cyane mu rwego rw’ububanyi n’amahanga. Abasesenguzi bavuga ko yari umwe mu basenateri bagiraga ijambo rikomeye ku byemezo birebana n’intambara, ibihano mpuzamahanga ndetse n’ubufatanye bwa Amerika n’ibihugu by’inshuti.
Kwamamaza kwe ku ruhando mpuzamahanga, cyane cyane mu gushyigikira Ukraine no kurengera inyungu z’Amerika n’abafatanyabikorwa ba yo, byatumye yubahwa n’abamushyigikiye ndetse akanengwa n’abatemeranyaga n’imyumvire ye. Nubwo yitabye Imana mu buryo butunguranye, azibukirwa nk’umwe mu banyapolitiki bagize uruhare rukomeye mu mitekerereze ya politiki y’Amerika mu kinyejana cya 21.

Ibitekerezo