Shaddyboo yakiriye agakiza

Mbabazi Shadia wamamaye nka Shaddyboo ku mbuga nkoranyambaga, yatangaje ko ubuzima bwe bwinjiye mu cyiciro gishya nyuma yo kwakira agakiza.

Uyu mubyeyi w’abana babiri ashimangira ko Imana yamuhinduye ikamukura mu buzima avuga ko bwari bwuzuyemo urujijo, ububabare n’ingeso zitamuhesha agaciro.

Mu butumwa burebure Shaddyboo yanyujije kuri konti ya Instagram kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Nyakanga 2026, yagaragaje ko yafashe icyemezo cyo gutangira ubuzima bushya, ndetse avuga ko ashaka gusangiza abantu urugendo rwe kugira ngo rubabere isomo nabo babe bakakira agakiza.

Atangira ubutumwa bwe, Shaddyboo yavuze ko hari abantu benshi bamuzi nk’umugore bagiye babona mu mashusho ye yo hambere, ariko ko we yemeza ko uwo muntu atakiri we.

Shaddyboo yanditse agira ati: ” Uyu munsi ndashaka gusangiza abantu ikintu cy’ingenzi cyane ku buzima bwanjye. Hari benshi mwibuka umugore mwabonaga mu mashusho yanjye ya kera. Nanjye ndamwibuka. Ariko ndashaka kubabwira ko uwo mugore atakiri njye w’ uyu munsi.”

Uyu mubyeyi w’abana babiri yavuze ko kugira ngo abantu bumve neza impinduka zabayeho kuri we, azongera gusangiza bamwe mu mashusho ye ya kera, atari uko ayakumbuye cyangwa yifuza gusubira muri ubwo buzima, ahubwo ari ukugira ngo agaragaze ko umuntu ashobora guhinduka.

Yakomeje agira ati: “Nzongera gusangiza abantu amwe mu mashusho yanjye ya kera. Si uko nkumbuye ubuzima nabagamo, ahubwo ni ukubereka ko impinduka ari ibintu bishoboka. Ndifuza ko abantu babona ko umuntu ashobora kuva kure akagera ahandi.”

Yashimangiye ko impinduka yagezeho atazikesha imbaraga ze bwite, ahubwo ko ari ubuntu bw’Imana bwamuhinduriye ubuzima.

Ati: “Nemera ntashidikanya ko Imana yahinduye ubuzima bwanjye. Ubuntu bwayo bwampaye imbaraga zo kuba umugore nari nararemewe kuba we. Niba yarabashije guhindura njye, ndizera ko urugendo rwanjye rushobora kuba ikimenyetso cy’uko impinduka zishoboka kuri buri wese.”

Yakomeje agaragaza ko nta muntu ukwiriye kwiheba, kuko n’uwumva yaracitse intege cyangwa yarazimiye ashobora kongera kubona icyizere.

Mu butumwa bwe, Shaddyboo yanavuze ku ngaruka z’inzoga n’ibiyobyabwenge, agaragaza ko na we yabinyuzemo kandi ko bitigeze bimufasha gukira ibikomere yari afite.

Yagize ati: “Nzi neza uko bimeze kubura uwo uri we. Nzi icyo ibiyobyabwenge, inzoga n’ingeso mbi bishobora gukora ku buzima bw’umuntu. Mu buzima bwanjye, inzoga nta gikomere na kimwe zakijije. Ahubwo zarushijeho kuntandukanya n’umugore nari nararemewe kuba we.”

“Niba uri gukoresha inzoga cyangwa ibiyobyabwenge kugira ngo uhunge ububabare bwawe, ndashaka kukubwira ko ukwiriye ibirenze kubaho gusa. Ukwiriye gukira. Nta wundi uzagufatira icyo cyemezo. Hari igihe kigera ugafata umwanzuro ko ejo hawe hakwiriye kurwanirwa.”

Mu gusoza ubutumwa bwe, Shaddyboo yavuze ko atagamije gucira abantu urubanza cyangwa kubigisha, ahubwo ko ari gusangiza abandi ibyo yanyuzemo kugira ngo ababikeneye babone icyizere.

Shaddyboo ashishikariza abantu gukiza imitima yabo, kurinda ibitekerezo byabo no kwiringira Imana, agaragaza ko ejo hazaza heza hategereje buri wese ufata icyemezo cyo guhinduka

Shaddyboo yahishuye ko ari murugendo rwo mwakira agakiza (photo: Internet)

Ibitekerezo