Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B Thierry yatangaje ko umuhanzi Yugi Umukaraza akurikiranweho ibyaha bibiri birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gukoresha ibiyobyabwenge.
Dr. Murangira kandi yemeje ko dosiye ye yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku wa Mbere tariki 29 Kamena 2026.
Iradukunda Aimable uzwi nka Yugi Umukaraza yatawe muri yombi ku wa 23 Kamena 2026.
Yugi Umukaraza akurikiranyweho gusambanya Shaddyboo ku gahato cyane ko uyu mugore avuga ko yamufatiranye mu ntege nke yasinze.
Shaddyboo yatangaje ko Yugi Umukaraza, yamusambanyije ku gahato amusanze iwe mu ijoro ryo ku wa 21 Kamena 2026.
Shaddyboo yavuze ko uyu musore bahoze ari inshuti, kandi ko ku mugoroba wo ku wa 21 Kamena 2026 yagiye kumusura iwe yitwaje amacupa abiri y’inzoga, barazisangira.
Nyuma yo gusabana no kunywa inzoga za liquor, Shaddyboo yavuze ko uyu musore yamufatiranye yasinze, akabyuka asanga baryamanye yambaye ubusa.
Shaddyboo yavuze ko yababajwe no kwisanga yaryamanye n’uyu musore, kuko ngo atari ibintu bari bumvikanyeho ndetse yari no mu mihango.

Yugi Umukaraza ni umwe mu bahanzi bari kuzamuka bahabwa amahirwe yo kuzagira izina rikomeye mu muziki.
Uretse kuba ari umuhanzi, asanzwe ari n’umwarimu wigisha mu Ishuri rya Rwanda School of Creative Arts and Music (RSCAM), ryahoze rizwi nka Nyundo Music School, riherereye mu Karere ka Muhanga.
Yugi ni umwe mu barangije amasomo muri iri shuri mu mwaka wa 2018, mu cyiciro kimwe n’abahanzi barimo Kenny Sol.
Nyuma yo kurangiza amasomo ye, yakomeje gukorera muri iri shuri aho yigisha cyane cyane kuvuza ingoma n’ibijyanye n’umuziki.
Mu bihe bitandukanye, Yugi yagiye agaragaza ko umuziki atawufata nk’ibyo kwishimisha gusa, ahubwo ko ari umwuga n’ubuzima bwe bwa buri munsi.
Mu rugendo rwe nk’umuhanzi, Yugi Umukaraza amaze gushyira hanze indirimbo eshatu zirimo “Higher”, nyuma akurikizaho “Location”, mbere yo gutangira umwaka wa 2025 ashyira hanze “Cheers”, indirimbo yakoranye n’umuraperi Ish Kevin.

Ibitekerezo