Mu gihe abantu benshi bakomeje gutera imijugujugu Shaddyboo nyuma y’uko ashyize ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’umusore yitaga inshuti ye.
Nyuma y’ibyo Shaddyboo yagiye kurega umuhanzi Yugi Umukaraza amushinja kumusambanya ku gahato, Shaddyboo ndetse ajya no muri Isange One stop Center atanga ibizamini bizagaragaza niba Koko yarahohotewe.
Kuri ubu Shaddyboo yasabye abantu kumwubaha, bakubaha umwanzuro we agaragaza ko ari kurwana intambara itoroshye.
Abinyujije ku rubuga rwa Instagram yanditse agira ati “Kugeza ubu ndasaba kunyubaha.
Ibi ntabwo ari iby’imyidagaduro, kandi ntabwo ari imikino. Ndi kurwana intambara benshi muri mwe mudashobora kubona.”
Yavuze ko atifuzaga kubabaza umuntu n’umwe, ahubwo we icyo yakoze ari ukubohoka akavuga kuko ibyo yavugaga byakorewe ku mubiri we n’ubuzima bwe muri rusange, kandi niwe wikorera umutwaro n’ububabare bwabyo.
Yasabye abantu kureka iperereza rigakorwa, ryagaragaza ko yibeshye akazabyemera kandi agasaba imbabazi binyuze mu nzira y’amahoro.
Ku munsi w’ejo nibwo Yugi Umukaraza yatawe muri yombi akurikiranweho gusambanya ku gahato Shaddyboo, nyuma y’uko Shaddyboo agiye kuri RIB gutanga ikirego.

Ibitekerezo