Umunyamideli akaba n’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, Shaddyboo, yagaragaje impungenge atewe n’abakoresha YouTube n’izindi mbuga nkoranyambaga bakwirakwiza amagambo yo gusebya no guca abandi urubanza, abasaba guhindura imyumvire bakibanda ku bintu byubaka sosiyete.
Mu butumwa yashyize kuri Instagram, Shaddyboo yavuze ko ababazwa no kubona hari abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga bavuga ibintu bidafite umumaro, bakibasira abandi aho kububaka. Yibajije igihe abantu bazamenyera ko amagambo bavuga ashobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abo bavugaho.
Yagize ati: “Muzakura ryari? Muzamenya ryari ko amagambo yanyu agira ingaruka ku buzima bw’abandi?” agaragaza ko hari abantu baba bari mu bihe bikomeye, nyamara bakagirwa inkuru zo kwidagadura no gusebwa mu ruhame.
Shaddyboo yanenze abakoresha kamera n’imbuga nkoranyambaga mu gusenya isura y’abandi, avuga ko bidakwiye kuba umuntu abyuka agahitamo gushaka uburyo bwo kwangiza abandi aho kubafasha gutera imbere. Yabajije niba koko abikora baba bazi ububabare n’agahinda bashobora guteza abo bavugaho, harimo kwiheba no gucika intege.
Uyu munyamideli yavuze ko mu Rwanda hari inkuru nyinshi nziza zakabaye zihabwa umwanya zirimo ibikorwa by’indashyikirwa, impano z’urubyiruko, umuziki mushya ndetse n’udushya twatanga icyizere n’amasomo ku baturage. Yagaragaje ko bibabaje kubona bamwe bahitamo kwibanda ku bibi gusa aho kwerekana ibyagezweho n’ibyiza biri kuba muri sosiyete.
Yavuze ko imbuga nkoranyambaga zikomeje kwangizwa n’urwango, amazimwe no gusebanya, asaba abantu kubaha uburenganzira bwa bagenzi ba bo bwo kubaho ubuzima bwabbo mu mahoro. Yashimangiye ko niba umuntu nta jambo ryubaka afite, byaba byiza acecetse aho gukomeretsa abandi.
Shaddyboo yasoje ubutumwa bwe asaba abantu gutangirira impinduka kuri bo ubwa bo, avuga ko kubaka sosiyete nziza bisaba kubanza kwisuzuma no guhindura imyitwarire. Yihanangirije abakoresha ibibazo by’abandi mu gushaka ubwamamare cyangwa umubare munini w’ababakurikira, agira ati: “Mureke gusenya ubuzima bw’abandi kugira ngo mubone views zanyu. Mwiyubake, mukize ubuzima bwanyu kandi mube urugero rwiza ku bandi.”

Ibitekerezo