Shadyboo yafashwe ku ngufu n’umusore yitaga inshuti ye

Kuri uyu wa mbere tariki 22 Kamena 2026 Shaddyboo yatabarije ku mbuga nkoranyambaga asaba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), arusaba gukurikirana umusore witwa Iradukunda Aimable uzwi nka Yugi Umukaraza (muri shauku Band) amushinja kumusambanya ku gahato.

Uyu mugore w’abana babiri yasobanuriye igihe ko uyu musore witwa Yugi Umukaraza yahoze ari inshuti ye yamusambanyije ku gahato amusanze iwe mu ijoro ryo ku wa 21 Kamena 2026.

Yugi Umukaraza ucuranga ingoma muri Shauku Band ngo yagiye gusura Shaddyboo iwe mu rugo yitwaje amacupa abiri y’inzoga, barasangira karahava.

Nyuma yo gusabana no kunywa inzoga, Shaddyboo yavuze ko uyu musore yamufatiranye yasinze, akabyuka asanga baryamanye kandi yambaye ubusa.

Shaddyboo yavuze ko yababajwe no kwisanga yaryamanye n’uyu musore, kuko ngo atari ibintu bari bumvikanyeho, dore ko yari no mu kwezi k’umugore ahubwo ko yamufatiranye mu ntege nke ze yasinze.

Shaddyboo avuga ko atigeze akundana na Yugi Umukaraza, ahubwo ko bari inshuti zisanzwe.

Kugeza ubu Yugi Umukaraza ntacyo aratangaza kuri ibi ashinjwa na Shaddyboo dore ko natelefone ye atarikuyitaba.

Yugi Umukaraza asanzwe ari umucuranzi muri Shauku Band (photo: Instagram)

Ibitekerezo