Umukinnyi wa filim Susan Sarandon n’umukinnyi wa Hacks Hannah Einbinder bari mu bantu 103 Polisi ya New York yataye muri yombi, ubwo abigaragambyaga bicazaga mu muhanda hafi y’icyicaro cya Loni, mbere y’ijambo rya Benjamin Netanyahu.
Inkuru dukesha CNN ivuga ko Imyigaragambyo yabereye kuri First Avenue, hafi y’icyicaro gikuru cy’Umuryango w’Abibumbye (Loni), mu gihe Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yari i New York aho yari agiye kugeza ijambo ku Nteko Rusange ya Loni.
Polisi ya New York (NYPD) yatangaje ko yataye muri yombi abantu 103, nyuma yo kuburira abigaragambyaga kuva mu muhanda bari bafunze.
Amashusho yagaragaje Susan Sarandon na Hannah Einbinder bafashwe n’abapolisi, amaboko yabo aboshwe, maze berekezwa kuri bisi ya polisi.
Abigaragambyaga basabye guhagarika guha Israel intwaro
Abigaragambyaga, bari bafite ibyapa n’imyambaro iriho ubutumwa bunenga ibikorwa bya Israel muri Gaza, bumvikanye bavuga amagambo arimo “Mushore amafaranga mu bantu, atari mu ntwaro”, ndetse n’andi agira ati “Hagarika guha intwaro Israel” na “Hagarika jenoside.”
Iyi myigaragambyo yari yateguwe na Jewish Voice for Peace, umuryango uvuga ko uharanira uburenganzira bw’Abanyapalestine.
Uyu muryango wavuze ko intego y’iyo myigaragambyo ari uguhamagarira amahanga guhagarika guha Israel intwaro no guhagarika ibyo wita jenoside muri Gaza.
CNN yatangaje ko abigaragambyaga bigaragambije mu mutuzo, nubwo bari bafunze umuhanda bigatuma imodoka zitagenda.
Polisi yahageze nyuma ya saa sita, ibasaba kuva mu muhanda. Abagera kuri 30 bakomeje kwicara no guhagarara muri uwo muhanda, mbere y’uko abapolisi batangira kubata muri yombi ahagana saa saba z’amanywa.
Usibye Sarandon na Einbinder, mu bafashwe harimo umunyarwenya Caleb Hearon, umwanditsi Glennon Doyle, umukandida mu matora y’Inteko Ishinga Amategeko ya New York Darializa Avila Chevalier, ndetse na Chelsea Manning, wahoze ari umusesenguzi w’ubutasi mu gisirikare cya Amerika.
Abandi bantu bazwi bagaragaye muri iyo myigaragambyo barimo umukinnyi wa filimi akaba n’umunyapolitiki Cynthia Nixon, umwanditsi w’amakinamico Tony Kushner, umufotozi Nan Goldin, umusizi Eileen Myles, ndetse n’umukandida Brad Lander.
Netanyahu yavuze iki kuri Gaza?
Mu ijambo Netanyahu yagejeje ku Nteko Rusange ya Loni, yashimangiye ko Israel ifite impamvu zayo mu bikorwa bya gisirikare ikorera muri Gaza, anasubiza abayinenga.
Netanyahu yavuze kandi ko iyo ataza gutera Iran, “twese twari kuba twarapfuye.”
Iri jambo ryakurikiwe n’ibikorwa bitandukanye by’abadipolomate, aho umubare munini wabo wasohotse mu cyumba mu gihe Netanyahu yavugaga.
Nyuma y’ijambo rye, abandi bigaragambyaga babarirwa mu magana bakoze urugendo mu mihanda ya New York, bamwe bavuga amagambo arimo “Palestine yisanzure” na “Netanyahu, ntushobora kwihisha.”
Impaka ku birego bya jenoside muri Gaza
Iyi myigaragambyo ibaye mu gihe hakomeje impaka mpuzamahanga ku bikorwa bya gisirikare Israel ikorera muri Gaza.
Umwaka ushize, komisiyo yigenga ya Loni yakoze iperereza ivuga ko Israel yakoze jenoside ku Banya-Palestine muri Gaza kuva intambara yatangira nyuma y’igitero cya Hamas cyo ku wa 7 Ukwakira 2023.
Ku rundi ruhande, Guverinoma ya Israel irabihakana, ivuga ko ibikorwa byayo bya gisirikare ari ibyo kwirwanaho kandi ko bikorwa hubahirizwa amategeko mpuzamahanga.
Sarandon na Einbinder bakomeje kuvuga ku kibazo cya Palestine
Susan Sarandon amaze igihe agaragaza ko ashyigikiye uburenganzira bw’Abanyapalestine, ndetse akaba yaragiye anenga ibikorwa bya Israel muri Gaza.
Hannah Einbinder na we yagaragaje ko yatabwe muri yombi, abinyujije ku butumwa yashyize kuri Instagram.
Yavuze ko niba amafoto ye n’inshuti ze bafatwa muri yombi mu myigaragambyo yo kwamagana uruzinduko rwa Netanyahu i New York atumye abantu barushaho kwita kuri icyo kibazo, icyo yifuza ari uko abantu bamenya uburemere bw’intambara iri muri Palestine ndetse n’ingaruka zayo ku baturage ba Palestine n’abo muri Lebanon y’Amajyepfo.

Ibitekerezo