Trump yemeje ko Amerika itazatera Iran mbere y’amatora

Text size

Perezida wa leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yavuze ko igihugu cye kitazagaba ibitero kuri Iran mbere y’amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko ateganyijwe mu Gushyingo 2026.

Reuters dukesha iyi nkuru ivuga ko Trump yatangaje ibi ashingiye ku kuba ibihugu byombi biri mu biganiro kandi avuga ko biri gutanga umusaruro ku kurangiza intambara yatangiye ku wa 28 Gashyantare 2026 ubwo Amerika na Iran byafatanyaga kugaba ibitero kuri Iran.

Yifashishije urubuga nkoranyambaga rwe rwa Truth Social, Trump yagize ati: “Turi kugirana ibiganiro bibyara umusaruro na Repubulika ya Kisilamu ya Iran”.

Yakomeje avuga ko Amerika itazigera itera Iran na rimwe mbere y’amatora yo hagati muri manda atenganywa kuba muri Amerika ku wa 3 Ugushyingo 2026.

Kubera iyi ntambara bagabye kuri Iran, yatumye Trump atakaza igikundiro n’icyizere mu baturage hamwe na bagenzi be bo mu ishyaka ry’Abarepubulikani bishobora no kubagiraho ingaruka ku kuba batsinda aya matora yo mu Gushyingo.

Mu cyegeranyo cy’ikusanyabitekerezo cyakozwe na Reuters, kigaragaza ko 60% by’Abanyamerika barimo n’abo mu ishyaka rya Trump ntibemera uko yitwara mu ntambara na Iran.

Impamvu abaturage batamwiyumvamo ni uko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byahenze muri iki gihugu kubera iyo ntambara batangiye kuri Iran. Gusa Trump yizeye ko ibi biciro bizagabanuka nyuma y’amatora y’ukwa 11 nubwo nta makuru atangaza y’uburyo bwo kurangiza iyi ntambara.

Trump yavuze ko Amerika itazatera Iran mbere y’amatora yo mu kwa 11. Ifoto: Eric Gay / Associated Press

Ibitekerezo