Ububiligi bwamaganye Kabila n’ihuriro rye

Text size

Ububiligi bwamaganye ishingwa ry’ihuriro rya politiki n’igisirikare rya FRN (Front pour la Refondation de la Nation), riherutse gutangazwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), riyobowe n’uwahoze ari Perezida w’icyo gihugu, Joseph Kabila Kabange.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ububiligi, Maxime Prévot, yabigarutseho ku wa Gatatu w’ejo hashize tariki ya 21 Ukwakira 2026, ubwo yagezaga ijambo kuri komisiyo y’abadepite ishinzwe ububanyi n’amahanga. Yavuze ko biteye agahinda kubona umuntu wayoboye igihugu, akanahura n’ingaruka z’imitwe yitwaje intwaro, ahitamo kuyobora ihuriro rishaka kugera ku butegetsi rikoresheje intambara.

Ku wa 12 Ukwakira 2026, ni bwo itangazo ryasomewe i Goma ryatangaje ku mugaragaro ko Kabila ari we uyoboye umutwe wa FRN. Abashinze iryo huriro bavuze ko bagamije “kubohora” igihugu.

Ishingwa rya FRN ryaje mu gihe ubutegetsi bwa Kinshasa bwari bumaze igihe bushinja Kabila gukorana no gushyigikira AFC/M23, ihuriro ryigaruriye ibice bitandukanye byo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa DRC, birimo imijyi ikomeye ya Goma na Bukavu. Kabila yakomeje guhakana ibyo birego.

Kinshasa kandi ishinja u Rwanda gushyigikira AFC/M23, ibirego byagiye binagarukwaho n’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’ibihugu birimo Amerika. U Rwanda na rwo rwakomeje kubihakana ruvuga ko icyo rwakoze ari ugushyiraho ingamba z’ubwirinzi zo kurinda ubusugire bw’Igihugu.

Bamwe mu bari mu buyobozi bwa AFC/M23 bashyizwe mu nzego ziyobora FRN. Mu makuru yatangajwe ku ishingwa ry’iryo huriro rishya, havuzwe ko AFC/M23 itakiriho yasenyutse.

Prévot yavuze ko ishingwa rya FRN ari intambwe nshya iteye impungenge, ashimangira ko Ububiligi ribyamaganira kure nk’uko BBC yabitangaje.

Yagize ati: “Ni ikintu kibabaje, kitumvikana kandi kidakwiye kwihanganirwa.”

Ni ubwa mbere Ububiligi, bwahoze bukoloniza DRC, butangaje ku mugaragaro icyo butekereza ku ishingwa rya FRN.

Prévot yavuze ko nta muntu ukwiye kuvuga ko aharanira inyungu z’abaturage, nyamara agakoresha intambara nk’inzira yo gukora politiki no kurwanya inzego z’igihugu cye.

Yashimangiye ko iyo nzira inyuranyije n’amategeko kandi idashobora kugeza igihugu ku mutekano, amahoro na demokarasi. Yongeyeho ko uyihisemo agomba no kwemera ingaruka zayo.

Uyu muyobozi yavuze ko Ububiligi bushyigikiye ibiganiro no gushakira ibibazo umuti mu mahoro, kuko intambara idashobora gutanga igisubizo kirambye.

Ishingwa rya FRN ryongereye impungenge z’uko imirwano ishobora gukaza umurego mu burasirazuba bwa DRC. Ryatumye kandi hibazwa ahazaza h’ibiganiro byari bimaze igihe bihuza ubutegetsi bwa Kinshasa na AFC/M23 birimo ibya Doha no mu Busuwisi.

Bamwe mu basesenguzi babona ko FRN ishobora kugaba ibitero bishya no kwigarurira ibindi bice, igamije kugaragaza imbaraga zayo.

Prévot yagaragaje impungenge z’uko kwaguka kw’intambara kwarushaho guteza ibyago no kongera imibabaro y’abaturage, asaba ko bihita bihagarara.

Ububiligi bwasabye impande zose gukomeza ibiganiro, bushimangira ko ari yo nzira ikwiye yo gushaka amahoro arambye n’umutekano.

Ububiligi bwanenze Kabila n’Ihuriro rye. Ifoto ya Maxime Prevot yakuwe kuri internet

Ibitekerezo