AmakuruPolitiki

Taiwan ishobora guteza intambara hagati y’Amerika n’Ubushinwa? Xi Jinping yatanze umuburo ukomeye

Perezida w’Ubushinwa, Xi Jinping, yaburiye ko ikibazo cya Taiwan gishobora guteza amakimbirane akomeye hagati y’Ubushinwa n’Amerika, avuga ko ari kimwe mu bibazo bikomeye cyane bigena umubano w’ibihugu byombi.

Nk’uko ibitangazamakuru bya leta y’Ubushinwa bibitangaza, Xi yavuze ko uburyo iki kibazo kizakemurwamo buzagena niba Beijing na Washington bizakomeza kubana neza cyangwa niba bishobora kugera mu makimbirane akomeye.

Yagize ati: “Igihe ikibazo cya Taiwan cyakemurwa neza, umubano hagati y’Ubushinwa n’Amerika ushobora gukomeza kuba mwiza muri rusange. Ariko nikidakemurwa neza, bishobora guteza kugongana kw’ibihugu byombi no gushyira umubano wa byo mu kaga gakomeye”.

Xi Jinping yanashimangiye ko Taiwan itagomba gushaka ubwigenge busesuye, avuga ko ibyo bidashobora kujyana n’amahoro n’umutekano mu muhora wa Taiwan. Yongeyeho ko amahoro muri ako gace ari inyungu ihuriweho n’Ubushinwa n’Amerika.

Taiwan ni ikirwa cyiyobora mu buryo bwigenga, ariko Ubushinwa bukavuga ko ari kimwe mu bice bya bwo kandi bukavuga ko bushobora no gukoresha ingufu za gisirikare kugira ngo bukigarure.

Mu myaka ishize, Beijing yakajije imyitozo ya gisirikare ikikije icyo kirwa, harimo ibikorwa bisa no kugishyira mu kato, ibintu byateye impungenge Taiwan n’ibihugu biyishyigikiye.

Mu mwaka ushize, ubutegetsi bwa Donald Trump bwatangaje umugambi wo kugurisha Taiwan intwaro zifite agaciro ka miliyari 11 z’amadolari, icyemezo cyarakaje cyane Ubushinwa ndetse bunaburira Amerika mbere y’ibiganiro by’impande zombi.

Xi Jiping (ibumoso) na Donald Trump (iburyo): Ifoto yakuwe ku rubuga rwa REUTERS

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *